Etincelles FC yatandukanye na Samson Ikechukwu wayihombeye

Dec 24, 2023 - 21:36
 0
Etincelles FC yatandukanye na Samson Ikechukwu wayihombeye

Etincelles FC yatandukanye na Samson Ikechukwu wayihombeye

Dec 24, 2023 - 21:36

Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengeraziba yatandukanye na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Samson Irokan Ikechukwu wayihombeye nyuma y’igice kibanza cya Shampiyona yari ayimazemo.

Samson Ikechukwu yageze muri Etincelles FC mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Espoir FC ubwo yamanukaga mu Cyiciro cya kabiri umwaka ushize.

Uyu Rutahizamu w’imyaka 27 yahawe igeragezwa ry’igice kibanza cya Shampiyona ntiyitwara neza azongerwe amasezerano yari kuzagera ku myaka ibiri.

Mu mikino irindwi ya Shampiyona yakinnye nta gitego yabashije gutsindira iyi Kipe yambara umutuku n’umweru byatumye imutakariza icyizere ubwo igice cya mbere cya Shampiyona cyageraga ku musozo.

Ilokani Ikechukwu wakinnye mu Ikipe ya Lobi Stars yo mu Cyiciro cya mbere cy’iwabo muri Nigeria, yamenyekanye cyane mu Rwanda muri Bugesera FC mu 2018 yavuyemo yerekeza muri Musanze FC mu 2020 nayo batandukanye mu 2022.

Yakomereje muri Espoir FC yakinnyemo umwaka umwe ayivamo imanutse mu Cyiciro cya kabiri ayitsindiye ibitego bibiri gusa akomereza muri Etincelles FC nayo yakinnyemo igice cya Shampiyona yamusezereye nta gitego ayitsindiye.

Uyu Rutahizamu yigaragaje cyane ubwo yageraga muri Bugesera FC mu 2018 avuye muri Lobi Stars y'iwabo muri Nigeria

Rutahizamu Samson Irokan Ikechukwu ubwo yakiniraga Musanze FC yamazemo imyaka ibiri

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268