Ese wari uziko ibiyobyabwenge n’ibisindisha byica abarenga miliyoni eshatu ku mwaka, Dore icyo inzobere z'ibivugaho

Jun 26, 2024 - 15:51
 0
Ese wari uziko ibiyobyabwenge n’ibisindisha byica abarenga miliyoni eshatu ku mwaka, Dore icyo inzobere z'ibivugaho

Ese wari uziko ibiyobyabwenge n’ibisindisha byica abarenga miliyoni eshatu ku mwaka, Dore icyo inzobere z'ibivugaho

Jun 26, 2024 - 15:51

Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko buri mwaka, abantu barenga miliyoni eshatu bicwa no gukoresha ibisindisha (alcohol) ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

OMS yabitangaje kuwa 25 Kamena 2024, igaragaza ko abo bantu bicwa n’ibisindisha buri mwaka bangana na 4.7% by’abapfa bose. Yongeye kwibutsa ibihugu gushyiraho ingamba zikomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge birimo n’ibisindisha, kugira ngo umwaka wa 2030 uzasige abahitanwa n’ibi byombi bagabanutse cyane.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha ari ikibazo giteye inkeke kuko biteza imfu zishobora no kirindwa.

Iyo raporo ya OMS igaragaza kandi ko abantu miliyoni 400 batuye Isi bibasiwe n’indwara zituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge n’ibisindisha muri rusange, mu gihe miliyoni 209 muri bo babaswe na byo. 38% by’abanywa ibisindisha banyweye byinshi birenze ubushobozi bw’ibyemewe, babikora nibura inshuro imwe mu kwezi.

Intego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ni uko byagera mu 2030 ibihugu byaramaze gushyiraho uburyo bwo gufunga amasoko aturukaho ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ndetse hagashyirwaho porogaramu zihagije zo gukora ubukangurambaga bugaragariza abaturage ingaruka mbi z’ikoreshwa ryabyo ku buzima bwa muntu.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268