Ese iyi ntambara ya Isarel na Hamas muri Gaza izarangizwa nande ? "Ibitero by’indege bya Israel byishe Abanye-palestine 24"

Jun 26, 2024 - 07:57
 0
Ese iyi ntambara ya Isarel na Hamas muri Gaza izarangizwa nande ? "Ibitero by’indege bya Israel byishe Abanye-palestine 24"

Ese iyi ntambara ya Isarel na Hamas muri Gaza izarangizwa nande ? "Ibitero by’indege bya Israel byishe Abanye-palestine 24"

Jun 26, 2024 - 07:57

Inzego z’Ubuzima za Palestine, zatangaje ko ingabo za Israel zagabye ku Mujyi wa Gaza ibitero bitatu biturutse mu kirere zigahitana Abanye-Palestine 24, barimo mushiki w’Umuyobozi w’Umutwe wa Hamas ku rwego rwa politiki, Ismail Haniyeh.

Byabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2024. Bibiri muri ibyo bitero byagabwe ku bigo bibiri by’amashuri muri Gaza bihitana abantu 14, ikindi kigabwa ku Nkambi y’Impunzi ya Shati gihitana abandi 10 barimo n’uwo mushiki wa Ismail Haniyeh ndetse n’abandi bo mu muryango we batavuzwe imyirondoro.

Ibinyamakuru Mpuzamahanga birimo Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko hari n’abantu benshi bakomeretse, ndetse ibyo bitero bikaba byanasenye ibikorwa remezo birimo inzu z’abaturage mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Rafah.

Uwitwa Hassan Kaskin utuye hafi y’ahari hubatse inzu y’amagorofa menshi y’umuryango wa Ismail Haniyeh, yatanze ubuhamya bw’uko iyo nzu iri mu byangijwe n’ibyo bitero mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kamena 2024, ndetse amashusho ya Reuters na yo yayigaragaje yasenyaguritse mu buryo bwa burundu, ibyagafashwe nka kimwe mu bimenyetso by’ubukana bw’ibyo bitero Israel yagabye none kuri Palestine.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza kandi yatangaje ko ibi bitero byasize mu byago abaturage kuko kugeza ubu nta buryo buhagije buhari bwo kwita ku bakomeretse.

Muri Gaza ibintu bikomeje kumera nabi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268