Ese cyaba ari igitero ?, "Indege yarimo Visi Perezida wa Malawi yaburiwe irengero"

Jun 11, 2024 - 07:54
 0
Ese cyaba ari igitero ?, "Indege yarimo Visi Perezida wa Malawi yaburiwe irengero"

Ese cyaba ari igitero ?, "Indege yarimo Visi Perezida wa Malawi yaburiwe irengero"

Jun 11, 2024 - 07:54

Ibiro bya Perezida muri Malawi byatangaje ko indege yari itwaye Visi Perezida w’icyo gihugu, Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda bari kumwe, yaburiwe irengero.

Kuri uyu wa 10 Kamena 2024, iyo ndege y’Ingabo za Malawi zirwanira mu kirere yavuye ku murongo w’itumanaho nyuma yo kuva mu Murwa Mukuru wa Lilongwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Byatangajwe ko iyo ndege yahagurutse saa tatu za mugitondo, iteganyijwe kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Mzuzu giherereye mu majyaruguru ya Malawi saa yine zo muri icyo gihugu.

Itangazo rikomeza riti “Ibiro bya Perezida na guverinoma byifuje gutangariza abaturage ko indege y’igisirikare cya Malawi yavuye Lilongwe mu gitondo ku wa mbere 10 Kamena 2024 saa 9:17 itwaye Visi Perezida Dr Saulos Klaus Chilima n’abandi icyenda itabashije kugera ku kibuka cy’Indege Mpuzamahanga cya Mzuzu saa 10:02 nkuko byari biteganyijwe.”

Ryakomeje rigaragaza kandi ko nyuma y’uko itabashije kugera kuri icyo kibuka bagerageje gukoresha itumanaho ryayo ariko indege ntiyaboneka ndetse no kuri za radar ntabwo yigeze igaragara.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Malawi Gen Valentino Phiri yahise amanyesha Perezida w’Igihugu Dr Lazarus McCarthy Chakwera ibyabaye ndetse ahita asubika gahunda y’ingendo yari afite muri Bahamas.

Ryakomeje riti “Perezida yasubitse urugendo rwari rupanzwe rwo kujya muri Bahamas ndetse ategeka inzego zo mu bice indege yaburiyemo no ku rwego rw’igihugu muri rusange gushakisha vuba na bwangu no kureba ko bamenya aho indege yaba iherereye hagakorwa ibikorwa by’ubutabazi.”

Perezida Lazarus Chakwera yahise ategeka ko iyo ndege ishakishwa ndetse hakanorwa ubutabazi nyuma y’igihe gito abayobozi bakora mu Kigo gishinzwe indege bananiwe kuvugana n’abari bayirimo.

Dr Saulos Klaus Chilima yabaye Visi Perezida wa Malawi guhera muri 2014.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268