Ese baba bagiye kuba nka R.Kelly? Umuhungu wa P.Diddy mu Nkiko azira gufata ku ngufu nka Se

Apr 4, 2024 - 16:49
 0
Ese baba bagiye kuba nka R.Kelly? Umuhungu wa P.Diddy mu Nkiko azira gufata ku ngufu nka Se

Ese baba bagiye kuba nka R.Kelly? Umuhungu wa P.Diddy mu Nkiko azira gufata ku ngufu nka Se

Apr 4, 2024 - 16:49

Christian Combs cyangwa King Combs, umuhungu w’umuraperi Paff Daddy ari gukurikiranwa n’inkiko ku byaha byo gufata ku ngufu umukobwa no kumunywesha ibiyobyabwenge ku gahato. Ni mu gihe se umubyara nawe akurikiranweho ibyaha nk’ibyo.

Umuhanzi w’icyamamare P.Diddy, yakanyujijeho mu myaka yo hambere mu ndiribo zizwi nka HIP HOP. Mugihe uyu mugabo akurikiranweho ibyaha byo guha ibisindisha abana b’abakobwa no kubasambanya ku gahato, umuhungu we Christian Combs ari gukurikiranwa n’inkiko ku byaha bisa nk’ibya se.

Uyu muhungu yajyanwe mu rukiko ku wa 2 Mata 2024 , akaba ashinjwa guhohotera no gusindisha umukobwa wahawe izina ry’umutekano nka ‘Jane Doe’.

Uyu mwari yatanze ikirego avuga ko yamenyanye na Chriatian Combs uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya KING COMBS mu mwaka wa 2021 agatangira amutereta ariko bikaza kurangira amuhatirije kunywa ibiyobyabwenge.

Jane Doe, yabwiye urukiko ko yanze kunywa ibi biyayurabwonko, ariko umuhungu wa P.Diddy akaza kumucunga atareba akabisuka mu kinyobwa yanywaga mu buryo bw’ibanga.

Umwumganizi mu mategeko wa Jane Doe, yabwiye abacamanza ko uyu muhungu wa P.Diddy yafashe ku ngufu inshuro zigera kuri ebyiri umu kiriya we. Akomeza avuga ko uko yajyaga kumufata ku ngufu yabanzaga akamuha ibiyobyabwenge.

 

Tyrone Blackburn wunganira Jane Doe, aganira n’itangazamakuru yavuze ko ibi bikiba babanje kubibwira Se w’umuhungu, ngo P.Diddy yabasabye ubwumvikane batiriwe bajya mu nkiko, ariko bamubera ibamba.

Si ubwa mbere Christian Combs avuzweho ibi byaha nk’ibya se, muri 2020 uwari umukunzi we witwa Brean Hicks yabwiye itangazamakuru ko Combs yahoraga amuhatira ibiyobyabwenge.

Uyu muhungu w’imyaka 26, ahangayikishijwe n’itangazamakuru cyane cyane imbuga Nkoranyambaga aho bamucamo imigani bagira bati ” Inyana ni iya mweru”, Impfizi ibyara uko ibyagiye”, n’ibindi.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062