DRC: Zimwe mu ngabo zigihugu kiri muri SADC ziri muri RDC kurwana na M23 zagereranijwe n’Abarinzi b’imirima y’Amashu!

Feb 27, 2024 - 17:11
 0
DRC:  Zimwe mu ngabo zigihugu kiri muri  SADC ziri muri RDC kurwana na M23 zagereranijwe n’Abarinzi b’imirima y’Amashu!

DRC: Zimwe mu ngabo zigihugu kiri muri SADC ziri muri RDC kurwana na M23 zagereranijwe n’Abarinzi b’imirima y’Amashu!

Feb 27, 2024 - 17:11

Ingabo za Afrika y’Epfo zaje gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwana na M23 zagereranijwe n’abarinzi b’imirima y’amashu, bityo ko badafite ubushobozi bwo kurwanya M23 imaze imyaka irenga ibiri ihanganye na FARDC n’abambari bayo. 

 

Ni byatangajwe na bwana Julius Malema, umunyapolitike wo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, aho aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ‘akurira inzira ku murima abany-Afrika y’Epfo.  

Julius Malema niwe ukuriye i Shyaka rya EFF, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Cyril Ramaphosa.  

Bwana Julius Malema yabwiye abaturage ba kiriya gihugu ko ingabo zabo zidafite ubushobozi bwo kurwanya M23,’ nk’uko iy’i nkuru tuyikesha radio y’abafaransa ya RFI ikomeza ibivuga.  

Muri icyo kiganiro, Julius Malema yanenze bidasubirwaho Ingabo za Afrika y’Epfo, ati: “Ingabo zacu ntizishoboye no kurinda amashu, nta cyo zamara mu murima wanjye. Ntabwo zifite ubushobozi bwo kurwanya M23, ANC yangije igisirikare cy’i gihugu cyacu.”  

Julius Malema ukunze kugaragaza ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Afurika y’Epfo, yanavuze ko izo ngabo za kiriya gihugu zigomba guhita zivanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo vuba na bwangu.  

Ati: “Ingabo zitatojwe bihagije zarwana gute na M23 ifite abalimu beza? Ikindi ntabwo zagakwiye kuba ziri muri Congo, rero zigomba guhita zivanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu maguru mashya.”  

Ku rundi ruhande ihuriro rya politike ryo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, rirashinja perezida Cyril Ramaphosa kohereza ingabo z’igihugu cyabo mu rupfu. Ikibazo bavuga ko cyaturutse ku kugabanya ingengo y’imari, nk’uko n’ubundi ibi byatangajwe na RFI.

Bagize bati: “Kugabanya ingengo y’imari, bigabanya imbaraga z’abasirikare. Bagabanya ubushobozi bwazo bwo gukorera hanze no gukora operasiyo nk’izo zigoye. Ni ikosa rikomeye cyane kohereza itsinda ry’abasirikare rifite ibikoresho nk’ibyo ngo zijye guhangana na M23.”  

Ibi bivuzwe mugihe minisitiri w’ingabo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, Thandi Modeste, aheruka gutangaza ko bagiye gukora iyo bwakabaga barwanye M23.  

Ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo turwanye M23, ibikoresho byose bikenewe ku rugamba tuzabitanga.”  

Perezida Félix Tshisekedi, Cyril Ramaphosa, Lazarus Chakwera wo mu gihugu cya Malawi, ndetse na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, baheruka guhura, ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida Haige Geingob wa Namibia, bongera kwemezanya gufatanya mu bushobozi bwabo kugira ngo barusheho kurwanya M23.  

Ibyo biganiro bya bereye muri Namibia byaje bikurikira ibyari bya bereye i Addis Ababa muri Ethiopa, aho abo bakuru b’ibihugu bongeye kuganira ku bufatanye bw’Ingabo z’ibihugu byabo mu kurwanya M23.  

Gusa ubwo bufatanye bw’Ingabo zibyo bihugu busa nk’ubudatanga umusaruro, kuko ingabo za Malawi, iza Afrika y’Epfo, iz’u Burundi ndetse n’iza Tanzania, abasirikare icumi ba M23 birukana amagana yazo nk’abirukana umuntu umwe. 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461