DRC-Kinshasa: Umudepite yateje intugunda kubera inka yise iy’u Rwanda

Jun 12, 2024 - 17:27
 0
DRC-Kinshasa: Umudepite yateje intugunda kubera inka yise iy’u Rwanda

DRC-Kinshasa: Umudepite yateje intugunda kubera inka yise iy’u Rwanda

Jun 12, 2024 - 17:27

Umudepite wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateje intugunda mu Nteko Ishinga Amategeko kubera inka yise iy’u Rwanda igaragara muri gahunda za Guverinoma nshya iyobowe na Judith Suminwa Tuluka.

Kuri uyu wa 11 Kamena 2024 ni bwo abadepite bo muri RDC bakiriye indahiro y’abagize Guverinoma nshya nyuma y’aho bashyizweho mu mpera za Gicurasi.

Minisitiri w’Intebe Tuluka yamurikiye abadepite agatabo kagaragaza gahunda Guverinoma ye ifite mu myaka itanu, yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 92,9 z’amadolari ya Amerika.

Ku gifuniko cy’aka gatabo, hagaragara ikirangantego cya RDC ndetse n’amafoto y’inzego zizibandwaho cyane, arimo inka. Izi nka ni zo uyu mudepite witwa Crispin Bindule Mitono yagizeho ikibazo, kuko ngo ni ikirango cy’u Rwanda.

Uyu mudepite yabwiye abagize guverinoma ati “Mwashyize ibigori, mushyira inka mu mwanya uriho ikirangantego cya Repubulika. Inka iri hano ni ikimenyetso cy’u Rwanda, niba mutabizi.”

Abadepite basekeye rimwe nyuma yo kumva iri jambo, Perezida wabo, Vital Kamerhe amusubiza ko u Rwanda atari cyo gihugu cyonyine gifite inka. Ati “Honorable Bindule, ntabwo twaha inka zose Abanyarwanda.”

Abatuye mu Burasirazuba bwa RDC, bw’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo borora inka cyane, ndetse bashinze amashyirahamwe akomeye yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi arimo COPAEKI.

Depite Bindule yavuze ko inka yashyizwe muri gahunda ya guverinoma ari ikirango cy'u Rwanda
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268