DRC: Ishyaka rya Fayulu ryasabye ko FDLR ijyanwa mu Rwanda cyangwa ahandi

Mar 14, 2024 - 19:34
 0
DRC: Ishyaka rya Fayulu ryasabye ko FDLR ijyanwa mu Rwanda cyangwa ahandi

DRC: Ishyaka rya Fayulu ryasabye ko FDLR ijyanwa mu Rwanda cyangwa ahandi

Mar 14, 2024 - 19:34

Ishyaka ECiDé ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR bakurwa ku butaka bw’igihugu cyabo.

Akanama k’iri shyaka gashinzwe kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC kasabye ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kohereza abarwanyi ba FDLR mu Rwanda cyangwa ahandi hantu.

Kati “Turahamagarira akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko mu gihe FDLR itakoherezwa mu Rwanda, hashakwa uburyo yakoherezwa mu kindi gihugu kidahana imbibi n’u Rwanda na RDC.”

Ibi ni byo Martin Fayulu yari yasabye tariki ya 17 Gashyantare 2024, ubwo uyu mutwe washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bakomeje kwifatanya n’ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo na M23.

Mu butumwa Fayulu yageneye abakuru b’ibihugu bari bitabiriye Inteko Rusange y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba, yagize ati “Birihutirwa gushaka igisubizo cy’ibibazo bya FDLR na ADF, kijyanye no kubakura ku butaka bwa Congo.”

FDLR imaze imyaka myinshi icumbikiwe n’ubutegetsi bwa RDC, bwirengagiza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ikorera abaturage bo muri iki gihugu n’ibitero yagabye ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Raporo zitandukanye zirimo iy’impuguke za Loni zikurikiranira hafi umutekano wo muri RDC, zihamya ko ingabo z’iki gihugu zikorana na FDLR, kandi ko uyu mutwe uhabwa ubufasha burimo intwaro n’uburyo bwo kubaho.

Mu rwego rwo kujijisha, Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe, yandikiye abasirikare, abasaba guhagarika ubufatanye na FDLR, gusa nta cyakozwe kuko abofisiye bakuru, by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bakomeje kuyifasha.

Fayulu asaba ko FDLR iva muri RDC
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268