Drake ubuzima bwe buri mukaga gakomeye

May 10, 2024 - 13:51
 0
Drake ubuzima bwe buri mukaga gakomeye

Drake ubuzima bwe buri mukaga gakomeye

May 10, 2024 - 13:51

Umuraperi w’Umunya-Canada Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake, ubuzima bwe buri mu kaga nyuma y’uko urugo rwe ruherereye i Toronto rurashweho n’umutu utaramenyekanye agakomeretsa mu buryo bukomeye ushinzwe umutekano we.

Iki gitero kibaye mu gihe uyu mugabo amaze iminsi mu ntambara y’amagambo n’umuraperi mugenzi we Kendrick Lamar. Aba baraperi bombi bari bamaze imyaka irenga icumi babanye neza ndetse bagakorana neza, ariko byagiye bihinduka kubera ibihembo buri umwe yagiye atwara akavuga amagambo yibasira mugenzi we agaragaza ko adashoboye.

Ibi byagiye bikurikirwa n’uko buri wese atangiye gusohora indirimbo zitandukanye zibasira mugenzi we, bikagera no ku muryango wa buri umwe.

Nyuma y’icyo gikorwa, Polisi yatangaje ko umuntu wari uri mu modoka ari we warashe ku rugo rwa Drake agakomeretsa uyu murinzi ndetse agahita acika, gusa ntibiramenyekana niba Drake yari mu rugo ubwo haraswaga ndetse niba ari nawe wari ugambiriwe kuraswa.

Uyu murinzi w’urugo rwa Drake nyuma yo kuraswa agakomereka mu uryo bukomeye, byumwihariko ku gikanu kuri ubu ari kwa muganga akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Ikinyamakuru CBS, mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki 7 Gicurasi 2024, cyatangaje ko abapolisi bagose urugo rwa Drake ruri ku buso bwa meterokare ibihumbi 50 nyuma y’icyo gitero cyagabwe n’abari mu modoka bakarasa ku rugo rwa Drake.

Ukekwaho kuba yarateye akarasa mu rugo rwa Drake ntaramenyekana ariko abapolisi bakomeje gukora isuzuma ku mashusho ya kamera ziri hafi y’urugo rwe. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062