Dosiye ziregwamo Hategekimana watangaje ko yahawe itegeko ryo kwica Pasiteri Théogène ndetse n'ibyitso bye, zagejejwe mu Bushinjacyaha

May 29, 2024 - 14:46
 0
Dosiye ziregwamo Hategekimana watangaje ko yahawe itegeko ryo kwica Pasiteri Théogène ndetse n'ibyitso bye, zagejejwe mu Bushinjacyaha

Dosiye ziregwamo Hategekimana watangaje ko yahawe itegeko ryo kwica Pasiteri Théogène ndetse n'ibyitso bye, zagejejwe mu Bushinjacyaha

May 29, 2024 - 14:46

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye iregwamo Hategekimana Emmanuel wagaragaye kuri YouTube ubwe yivugira ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène wari uzwi nka ‘Inzahuke’, n’abayobozi b’amashene atatu ya Youtube yagaragayeho, yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Hari hashize iminsi mike Hategekimana Emmanuel agaragaye ku rubuga rwa YouTube ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Poster Théogène akabikora hifashishijwe imbaraga z’ikuzimu.

Muri ibi biganiro Hategekimana, yagaragaje ko yabaga ikuzimu bakajya bamwohereza ku isi kwica abantu banyuranye, akavuga ko ari ko byagenze kuri Pasiteri Théogène.

Hategekimana Emmanuel akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha mu gihe Kwizera Pacifique nyiri Impanuro TV, Imanirahari Pascal nyiri Imanirahari TV na Mushinzimana Samuel nyiri Urugendo online TV bo bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ingingo ya 39 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga isobanura ko umuntu wese ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ingingo ya kabiri y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ko icyitso ari umuntu wafashije uwakoze icyaha mu byagiteguye, bigaragarira muri kimwe mu bikorwa birimo ufasha uwakoze icyaha mu byagiteguye, mu byoroheje imikorere yacyo cyangwa mu byakinononsoye kandi yarabikoze abizi, cyangwa uwashishikaje uwakoze icyaha.

Uwakoze iki cyaha aramutse agihamijwe n’urukiko ahabwa igihano hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko muri iyi minsi abantu benshi bitabiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga, akebura abakoreraho ibikorwa bigize ibyaha babishakiramo ubwamamare cyangwa kugwiza ababareba.

Yakomeje avuga ko uru rwego ruburira ba nyiri imiyoboro ya Youtube baha rugari abantu bagakora ibyaha barangiza bakabitangaza, ahamya ko bazajya bakurikiranwa ku cyaha cyo kuba umufatanyacyaha cyangwa kuba icyitso.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiriwe inama yo kwita kubyo amategeko ateganya mu bijyanye no kurwanya ibyaha bikorwa hifashijwe ikoranabuhanga kuko zitabereyeho gukorerwaho ibyaha.

Dr. Murangira B. Thierry, kandi yavuze ko imbuga nkoranyambaga zitakagombye gukoreshwa mu kwamamaza ibikorwa by’ubwomanzi cyangwa ibikorwa bitarimo indangagaciro kuko akenshi aribyo bihembera ibyaha bihakorerwa.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472