Dore umupango wose n'amayeri by'Umunyarwandakazi yakoresheje ashaka gucika ariko ntibyamuhira mugihe yazanaga ibitemwe mu Rwanda abikuye muri Congo

Jun 17, 2024 - 12:49
 0
Dore umupango wose n'amayeri by'Umunyarwandakazi yakoresheje ashaka gucika ariko ntibyamuhira mugihe yazanaga ibitemwe mu Rwanda abikuye muri Congo

Dore umupango wose n'amayeri by'Umunyarwandakazi yakoresheje ashaka gucika ariko ntibyamuhira mugihe yazanaga ibitemwe mu Rwanda abikuye muri Congo

Jun 17, 2024 - 12:49

Umugore w’imyaka 35 ukekwaho kwinjiza mu Rwanda amavuta yangiza uruhu azwi nka ‘mukorogo’ yari yakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwe mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo kubanza gukoresha amayeri kugira ngo acike, ariko atahurwa na Polisi.

Umwe mu bakurikiranye ifatwa ry’uyu mugore, yavuze ko muri iyi modoka yagendaga acunga aho Polisi iri, ariko ubwo yari agiye kugera hafi y’Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke, aza guhabwa amakuru n’abamufashaga, ko hari Abapolisi.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, aho uyu mugore amaze guhabwa aya makuru, yahise ava muri iyi modoka, ndetse iyo mari ye y’amavuta ayisiga aho, ahita ajya mu ngo z’abaturage kugira ngo ajijishe.

Uyu wakurikiranye iby’ifatwa ry’uyu mugore, avuga ko Polisi yari yamaze guhabwa amakuru, na yo ikihutira kugera aho yari yataye ayo mavuta.

Agira ati “Abapolisi bahageze bamucungira hafi y’aho yayataye, agarutse kuyafata baba baramucakiye bamujyanana n’ayo mavuta kuri sitasiyo ya RIB ya Kagano.”

Uyu mugore, nyuma yo gufatwa, yemereye Polisi ko iyi magendu y’amavuta yangiza uruhu, yari ayakuye  i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndets eko yari  ayajyanye mu Mujyi wa Kigali kugira ngo azagurishirizweyo.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugore, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, wavuze ko ifatwa rye ryanagizwemo uruhare n’abaturage bakoranye na Polisi.

Yagize ati “Yari mu modoka y’imwe muri Ajanse zitwara abagenzi Rusizi-Kigali, ajyanye ayo mavuta i Kigali. Yaje kumenya ko imbere hari Polisi, ava mu modoka ashaka guhisha iyo magendu mu baturage. Ntibyamuhiriye kuko abaturage batanze amakuru arafatwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje kwanga ikibi, bagatungira agatoki uru rwego ahari ibikorwa nk’ibi bigize ibyaha, ndetse aboneraho gusaba abishora mu bikorwa nk’ibi bitemewe kubihagarika kuko inzego ziri maso.

Petronille yafatanywe magendu ya mukorogo
Amavuta atemewe yari akuye muri Congo na yo yahise afatwa
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268