Dore uko byagenze Umunsi abasirikare ba Gen Laurent Nkunda bafata Bukavu

Jun 4, 2024 - 13:35
 0
Dore uko byagenze Umunsi abasirikare ba Gen Laurent Nkunda bafata Bukavu

Dore uko byagenze Umunsi abasirikare ba Gen Laurent Nkunda bafata Bukavu

Jun 4, 2024 - 13:35

Ku wa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2004 ni bwo abasirikare bari bayobowe na Général Laurent Nkunda na Colonel Jules Mutebutsi bafashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru Xhinhua icyo gihe cyatangaje ko byavugwaga ko Nkunda yari afite abasirikare bari hagati ya 2000 na 4000 bari bamushyigiye. Mutebutsi wari yari afite ababarirwaga mu magana.

Intandaro y’imirwano yatumye Bukavu ifatwa ni amakimbirane Col Mutebutsi wari Komanda wungirije w’akarere ka 10 ka gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, yagiranye na Gen Budja Mabe wari umukuriye.

Col Mutebutsi n’abasirikare bari bamushyigikiye babarirwa mu magana batangiye kugaba ibitero ku bari bashyigikiye Gen Mabe guhera ku mupaka wa Rusizi I, bakomereza mu duce two mu mujyi wa Bukavu.

Gen Nkunda wakoreraga muri Kivu y’Amajyaruguru yafashe icyemezo cyo kujya gushyigikira Col Mutebutsi kuko yashimangiraga ko Gen Mabe n’abasirikare bari bamushyigikiye bari mu mugambi wo gutsemba Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Mbere yo kwinjira muri Bukavu, Nkunda wari ufite ipeti rya Brigadier Général n’ingabo ze babanje gufata Minova n’utundi duce turimo Kavumu. Ni igikorwa cyatwaye iminsi itatu gusa.

Nkunda yahagaze imbere y’ibiro bya Meya wa Bukavu, agira ati “Kuva saa tanu z’amanywa, ndi kugenzura Bukavu mu rwego rwa gisirikare”, gusa uyu musirikare yasobanuye ko akiri ku ruhande rwa Leta.

Aba basirikare bahoze mu mutwe witwaje intwaro wa RCD batangije uru rugamba mu gisa no kwigaragambya kuri Leta ihuriweho ya RDC yari yashyizweho muri Kamena 2003, kuko bahamyaga ko itari gutabara bene wabo.

Gen Nkunda na bagenzi be basobanuye ko mu gihe ubutegetsi bwaca bugufi, baganira na bwo ariko ko mu gihe butabishaka, biteguye kurwana, bagafata n’ibindi bice by’igihugu.

Ifatwa rya Bukavu ryatumye Abanye-Congo barimo ab’i Kinshasa bigaragambya, basaba ingabo za Leta n’izari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kujya kubohoza uyu mujyi.

Nyuma y’icyumweru, Gen Nkunda n’abasirikare yari ayoboye bavuye mu mujyi wa Bukavu kubera igitutu cy’amahanga, usubizwa Général Budja Mabe wari wahunze, akaba ari na we wayoboraga akarere ka gisirikare ka 10.

Icyakoze, Gen Nkunda yasize asabye ko hashyirwaho Komisiyo ishinzwe gukora iperereza ku bugizi bwa nabi Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakorerwaga, ateguza ko nidashyirwaho, we n’abasirikare be bazongera gufata Bukavu.

Ibi byaje kuba mu 2009 kuko Nkunda na bagenzi be b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bashinze umutwe witwaje intwaro wa CNDP wakomotseho M23 ihanganye n’ingabo za RDC kuva mu 2012 kugeza ubu.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268