Dore impinduka itunguranye itari yitezwe mu kwiyamamaza k’Umuryango RPF-Inkotanyi

Jun 21, 2024 - 13:37
 0
Dore impinduka itunguranye itari yitezwe mu kwiyamamaza k’Umuryango RPF-Inkotanyi

Dore impinduka itunguranye itari yitezwe mu kwiyamamaza k’Umuryango RPF-Inkotanyi

Jun 21, 2024 - 13:37

Umuryango RPF-Inkotanyi uratangira ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza Abakandida bawo barimo Perezida Paul Kagame ugiye guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, aho hatangajwe impinduka zizagaragara muri ibi bikorwa nko kuba noneho Umukandida atazagera mu Turere twose nk’uko byagendaga.

Ni ikiganiro kibaye habura amasaha macye ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire, aho Umuryango RPF-Inkotanyi uzatangirira mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Amb. Gasamagaera yagize ati Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika azajya hirya no hino mu Gihugu agaragarize abaturage imbonankubone ibyo abateganyiriza. Abakandida ku mwanya w’Abadepite na bo bazajya mu Turere twose tw’Igihugu basobanura ibyo umuryango wa FPR-Inkotanyi ubateganyiriza.”

Gasamagera yatangaje ko nubwo Abanyamuryango ba RPF bagiye kwinjira mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida babo, bitazahagarika ubuzima bw’Igihugu ahubwo ko ibindi bikorwa byose bizakomeza.

Yagize ati “Nk’Umuryango FPR-Inkotanyi, twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’igihugu. Ibigomba gukorwa byose, gutanga serivisi ku baturage, gukora imirimo yose ikorwa kugira ngo igihugu gikomeze kwiyubaka, ntabwo bigomba guhagarara.”

Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi yavuze ko mu bikorwa byo kwiyamamaza byabanje mu bihe byatambutse, Umukandida w’uyu Muryango ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu; yageraga mu Turere twose, ariko ko kuri iyi nshuro hari impinduka.

Ati “Aho uku kwamamaza kuzatandukanira n’ugusanzwe, ni uko ubusanzwe Umukandida wacu yajyaga muri buri Karere, ariko ubu twahurije hamwe Uturere dutandukanye ku mpamvu zumvikana; dufite igihe cyo kwamamaza kingana n’iminsi 21 ariko muri iyo minsi dufitemo n’ibindi bikorwa by’igihugu bigomba gukorwa.”

Ambasaderi Gasamagera uvuga ko ibi bizanatuma Umukandida abasha no gukora izindi nshingano asanganywe, yavuze kandi ko iki cyemezo nanone kigamije gutuma abaturage n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bakomeza ibikorwa byabo bibateza imbere binateza imbere Igihugu.

Ati “Ni cyo cyatumye dufata icyemezo cyo guhuriza hamwe Uturere tubiri, dutatu kugira ngo umukandida wacu azabone uburyo bwo gukora imirimo ashinzwe no kwiyamamaza.”

Ibi bizatuma Umuryango RPF-Inkotanyi ugera mu Turere 19, kuko hari utuzagenda duhurizwa hamwe, ariko abaturage bo mu Turere twose uko ari 30 bakazagaragarizwa imigabo n’imigambi y’Umuryango.

Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, yavuze kandi ko nubwo abazitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bazajya basaba uruhusa abakoresha babo, ariko bitanabuza abazabishaka ko bakomeza imirimo yabo.

Ati “Hazaza ababishaka, abatabishaka bazakomeza imirimo yabo […] Ariko ntabwo ari ukuvuga ngo abanyamuryango bacu, abashaka kudushyigikira ntibazaza, bazakoresha uburenganzira bafite bwo gusaba.”

Umuryango RPF-Inkotanyi kandi waboneyeho gusaba abanyamuryango bawo kuzitwara neza muri ibi bikorwa, ndetse ubasaba kutazabangamira abandi bakandida.

Amb. Gasamagera yagaragaje ko Umukandida wa RPF azagaragariza Abanyarwanda ibyo abateganyiriza

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268