Dore Impamvu zituma Urubyiruko rudakunda kujya kwipimisha Virusi itera Sida n’ibyo basaba ko byahinduka

May 10, 2024 - 02:59
 0
Dore Impamvu zituma Urubyiruko rudakunda kujya kwipimisha Virusi itera Sida n’ibyo basaba ko byahinduka

Dore Impamvu zituma Urubyiruko rudakunda kujya kwipimisha Virusi itera Sida n’ibyo basaba ko byahinduka

May 10, 2024 - 02:59

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwagaragaje zimwe mu mpamvu zituma badakunda kujya kwipimisha Virusi itera Sida zirimo kuba bapimirwa mu cyumba kimwe n’abantu bakuru, rusaba ko hashyirwaho ibyumba byihariye ku bigo nderabuzima byajya bibakira bonyine.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024, ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC cyatangizaga ubukangurambaga bwo kurwanya Sida bwatangirijwe mu Karere ka Rwamagana. Imibare igaragaza ko muri aka Karere hari abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida 9280.

Manishimwe Eric ufite imyaka 24 usanzwe akora akazi k’ubukanishi, yavuze ko impamvu urubyiruko rwinshi rutinya kujya kwipimisha ari uko iyi serivisi aho itangirwa kwa muganga hanakirirwa abantu bakuru.

Ati “Ngaho ibaze ngiye kwipimisha Sida nkahasanga abaturanyi cyangwa nk’umuntu wo mu muryango wanjye, ashobora gutaha akagenda akwiza ko yambonye njya kwipimisha, amakuru akagenda ahindagurika bikarangira banavuze ko mfata imiti kandi wenda nashakaga kureba uko mpagaze. Njye ndumva bashyiraho ibyumba byihariye bipimirwamo urubyiruko wenda tukabisanga ku bigo by’urubyiruko byadufasha.”

Hategekimana Patrick ukora akazi k’ubunyonzi we yavuze ko bigoranye cyane muri iki gihe kujya kwipimishiriza ahantu mu ruhame kuko abantu bahita bagufata uko utari.

Ati “Njye rero icyo numva cyakorwa ni uko bakongera uburyo bwo gupima abantu babasanze mu masantere cyangwa aho bakorera kuko iyo bagusanze ku muhanda ntabwo wapfa kubitinya kandi ari ibintu biri gukorerwa abo muri kumwe bose.”

Uwamurera Liliane usanzwe ukora akazi ko kudoda yavuze ko ku bigo by’urubyiruko hashyizwe umuganga uhoraho ushinzwe kwakira abashaka kwisuzumisha n’izindi serivisi z’ubuzima urubyiruko rukenera byafasha benshi batinya kujya kwa muganga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, avuga ko kwipimisha Virusi itera Sida ari yo ntambwe ya mbere mu kwirinda iki cyorezo.

Ati “Muri gahunda dufite nka RBC ni uko tugenda twigisha abatanga izo serivisi ku rubyiruko, uko twakira umuntu mukuru ugiye kumupima Virusi itera Sida ntabwo ariko wakwakiriye urubyiruko. Iyo ni gahunda yatangiye ku buryo kugeza ubu abo tumaze guhugura gutanga serivisi nk’izo ngizo tugeze kuri 56% k’ibigo nderabuzima dufite, ibyo bigo byahuguwe kuba byatangiza serivisi by’umwihariko nk’abakira urubyiruko.”

Dr Ikuzo yavuze ko iyo urubyiruko rutabashije kwipimisha ari imbogamizi kuko byabaviramo kuba bakwirakwiza Virusi itera Sida kuko umwe ashobora kuba ayifite ariko atabizi kuko atigeze yipimisha, yavuze ko uyu mwaka wa 2024 uzarangira ibigo nderabuzima byose bishobora gutanga izo serivisi zihariye ku rubyiruko.

Kugeza ubu abantu ibihumbi 219 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida mu Rwanda, ubwandu buri kuri 3% ni mu gihe ubwandu bushya buri kuboneka ari abantu 8/1000. Mu rubyiruko niho hari kuboneka umubare munini w’abarwayi bashya ba Virusi itera Sida aho bangana na 35%, abakobwa akaba aribo benshi bandura.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, avuga ko kwipimisha Virusi itera Sida ari yo ntambwe ya mbere mu kwirinda iki cyorezo

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461