Dore impamvu nyakuri abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batinze guhabwa mudasobwa bamaze amezi asaga arindwi bategereje

Jan 7, 2024 - 21:39
 0
Dore  impamvu nyakuri abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda  batinze guhabwa mudasobwa bamaze amezi asaga arindwi bategereje

Dore impamvu nyakuri abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batinze guhabwa mudasobwa bamaze amezi asaga arindwi bategereje

Jan 7, 2024 - 21:39

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius avuga ko gutinda guha izi mudasobwa ku banyeshuri biga i Huye byatewe n’uko hari abazihawe mbere, nyuma bikagaragara ko harimo abazigurishije bisaba ko babanza kubikurikirana.

Kabagambe akomeza avuga ko bidatinze mu minsi ya vuba iki gikorwa kiza gusubukurwa, kuko gutanga mudasobwa ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda byasubitswe mu mpeshyi y’umwaka ushize bivuye ku kunenga ubuziranenge bw’izatangwaga ziri mu bwoko bwa Positivo.

Amakuru avuga ko aba banyeshuri bamaze amezi agera kuri arindwi basinyiye izi mudasobwa ariko ntibazihabwe ndetse abafite impungenge cyane ni abiga mu mwaka wa nyuma kubera ko bashobora kurangiza Kaminuza batazihawe.

Iyi gahunda yasubukuwe mu kwezi kwa Gatandatu, abanyeshuri basinyanye amasezerani na BRD babwirwa ko bazihabwa mu mezi atatu, ariko kugeza n’ubu ntawe urayihabwa. Bamwe mu bafite impungenge ni abari mu myaka isoza basinyanye amasezerano na BRD nk’uko bitangazwa na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru.

Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma bavuze ko bagowe no kwandika ibitabo ndetse bafite impungenge ko bashobora gusoza Kaminuza batazihawe, kugeza ubu amakuru avuga ko mudasobwa zagejejwe kuri iyi Kaminuza ubu igikorwa gisigaye ari uko bagiye kuziha abazisinyiye mu minsi mike iri imbere.

M. Elia I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250781087999