Dore imiterere y’icyumba cy’itora, ubwihugiko, impapuro z’itora ndetse n’amasanduku y’itora

Jul 3, 2024 - 08:38
 0
Dore imiterere y’icyumba cy’itora, ubwihugiko, impapuro z’itora ndetse n’amasanduku y’itora

Dore imiterere y’icyumba cy’itora, ubwihugiko, impapuro z’itora ndetse n’amasanduku y’itora

Jul 3, 2024 - 08:38

Bwa mbere mu mateka y’amatora mu Rwanda, ni bwo bwa mbere amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, ahujwe akaba azabera umunsi umwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2024.

Ibi bisobanura ko muri aya matora hahindutse byinshi, birimo n’imiterere y’icyumba cy’itora, ubwihugiko, impapuro z’itora ndetse n’amasanduku y’itora.

Mu gihe mu cyumba cy’itora hajyaga haba harimo isanduku imwe y’itora, kuri iyi nshuro icyumba cy’itora kizaba kirimo amasanduku y’itora abiri kandi adasa.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ivuga ko isanduku izashyirwamo impapuro zizaba zatoreweho Perezida, izaba ifite ibara ry’umweru ndetse ifite n’umupfundikizo w’umweru, mu gihe izashyirwamo impapuro zizatorerwaho Abadepite, ifite ibara ry’umweru ariko ikagira umupfundikizo w’umukara.

Ni na ko bimeze ku mpapuro z’itora. Urupapuro ruzatorerwaho Perezida wa Repubulika, rufite ibara ry’umweru imbere n’inyuma, naho uruzatorerwaho Abadepite rukagira ibara ry’umweru imbere ndetse n’irya Kaki inyuma.

Umubare w’abakorerabushake na wo wariyongereye, kuko ubusanzwe mu icyumba kimwe cy’itora cyagiraga abakorerabushake bane, ariko kuri iyi nshuro bakazaba ari batanu.

Inzira y’itora izaba iteye ite?

Komisiyo y’Amatora igaragaza ko muri aya matora yo muri Nyakanga 2024, icyumba cy’itora kizaba kirimo abakorerabushake batanu, ubwihugiko bubiri ndetse n’amasanduku y’itora abiri.

Ibi bivuze ko umuntu uje gutora azajya abanziriza ku mukorerabushake (umuseseri) wa mbere umureba niba ari kuri lisiti y’itora, hanyuma yasanga ariho agakomereza ku museseri umuha urupapuro rw’itora agomba gutoreraho Perezida wa Repubulika.

Utora azajya ahita akomereza mu bwihugiko bwagenewe gutorerwamo Perezida wa Repubulika, hanyuma namara gutora ahite ajyana urupapuro yatoreyeho mu isanduku yagenewe gushyirwamo impapuro zatoreweho Perezida wa Repubulika.

Utora azahita akomereza ku museseri umuha urupapuro rwo gutoreraho Abadepite, akomereze mu bwihugiko bwagenewe gutorerwamo Abadepite, hanyuma namara gutora ajyane urupapuro yatoreyeho mu isanduku yagenewe gushyirwamo impapuro zatoreweho Abadepite.

Nyuma yo gutora, utora azajya asoreza ku museseri umushyiraho wino igaragaza ko yatoye, hanyuma abe asoje unzira yo gutora asohoke.

Komisiyo y’Amatora igaragaza ko muri iyi nzira nta ho abaturage batora bazagonganira kuko bizajya bikorwa bisa n’aho ari umurongo umwe, bidasaba kandi gusubira inyuma.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, azaba ku itariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari hanze y’u Rwanda, ndetse no ku itariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari inbere mu Gihugu.

Ku itariki ya 16 Nyakanga 2024, hazaba amatora y’Abadepite batorerwa mu byiciro byihariye, ari byo icy’abagore, icy’abantu bafite ubumuga ndetse n’icy’urubyiruko.

Kugeza tariki ya 14 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaza ko kuri lisiti y’itora y’agateganyo, hariho abantu 9,012,789. Muri aba, harimo abantu 62,917 bazatorera hanze y’u Rwanda.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461