Dore Ibyo Dr Frank Habineza yarahiriye kuzakorera Abanyarwanda harimo guhagarika ifungwa ry’imipaka ku baturanyi

Jun 28, 2024 - 03:39
 0
Dore Ibyo Dr Frank Habineza yarahiriye kuzakorera Abanyarwanda harimo guhagarika ifungwa ry’imipaka ku baturanyi

Dore Ibyo Dr Frank Habineza yarahiriye kuzakorera Abanyarwanda harimo guhagarika ifungwa ry’imipaka ku baturanyi

Jun 28, 2024 - 03:39

Kandida perezida,Dr Frank Habineza w’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yabwiye abatuye mu Murenge Busoro, mu karere ka Nyanza ko natorwa azateza imbere ubuhinzi, guhanga umurimo kandi ko politiki ye izatuma nta gihugu gituranyi kizafunga umupaka.

Ubwo yasobanuraga ibijyanye nibyo bifuza kuzakora mu gihe baba bageze ku ntebe y’Umukuru w’igihugu, yavuze ko ikibazo cyo gufunga imipaka kirambiranye.

Yagize ati" Ikibazo cyo gufunga imipaka turakirambiwe, niba hari ikibazo hagati y’ibihugu bihana imbibi, nibarebe uko bagicyemura ntabwo gufunga imipaka aricyo gisubizo kuko iyo hafunzwe imipaka abaturage nibo baharenganira., rero turifuza ko mu gihe mwatugirira ikizere mu kadutorera kuyobora igihugu, iki kibazo cyahita gicyemuka burundu"

Hon Dr Frank Habineza yavuze ko ayo masezerano yasinywa muri bino bihugu bigize umuryango wa EAC kuburyo niyo haba ibibazo ku bihugu bihana imbibi ntagihugu kizaba cyemerewe gufunga umupaka, aha yahise atanga n’urugero rw’amasezerano yasinywe na DRC avuga ko niyo haba ikibazo kimeze gute ntagihugu nakimwe cyemerewe gufunga umuriro,

Ati" Ubu nubwo u Rwanda rutabanye neza na DRC ariko ntabwo Kongo yafunga umuriro kuko biri mu bikubiye muri ayo masezerano, natwe nibyo twifuza gukora mu gihe twaba dutorewe kuyobora Igihugu ".

Yakomeje avuga ko nibamutora azateza imbere uburezi agahanga imirimo myinshikuzana ,impinduka ku bivuza bakoresheje ubwisungane bwa #Mutuelle de sante aho buri wese azajya abona imiti yose yifashishije ubwisungane aho kujya kuyigurira muri za farumasi rimwe na rimwe bakayibura.

Yashimangiye ko azakuraho ibigo bya transit centers, ndetse hagakurwaho uburyo bwo gufunga iminsi 30 usibye ku bantu bashinjwa ibyaha by’iterabwoba.Yavuze kandi ko hazajyaho ikigega cy’indishyi ku bantu bafungiwe ubusa.

Mu murenge wa Busoro,Dr Frank Habineza yakiriwe n’abaturage beshi cyane bamuteze amatwi abagezaho iyi migabo n’imigambi.

Ivomo:UMURYANGO 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461