Dore ibizakwereka ko umusore mukundana nta gahunda nzima agufiteho

Dec 10, 2023 - 19:41
 0
Dore  ibizakwereka ko umusore mukundana nta gahunda nzima agufiteho

Dore ibizakwereka ko umusore mukundana nta gahunda nzima agufiteho

Dec 10, 2023 - 19:41

Rimwe na rimwe usanga abantu bajya mu rukundo ariko nyuma ugasanga baricuza iyo basanze igihe cyose bamaze bari bameze nk’abata igihe ariko hari bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka umuhungu utagufite gahunda bikaba byakurinda kuzicuza umwanya wawe.

Bimwe mu bimenyetso biranga umusore utagufiteho gahunda mu rukundo:

1.Ntiyemera ko imiryango imenya ko mukundana

Umusore utagufiteho gahunda ntashobora kwemera ko imiryango yanyu imenya ibyanyu cyangwa ko hari urukundo mufitanye yaba ab’iwabo cyangwa abo mu muryango wawe niyo hagize ushaka kubereka ko abizi abyamaganira kure akabyihakana, ubundi akajya akubeshya ko aba yanga kwiteza abantu kandi nyamara umusore wagushimye anafite gahunda abiratira imiryango yose ikabimenya.

2.Ntajya akubwira gahunda agufitiye ahazaza

Iyo umuhungu mukundana nta gahunda afite yo kuzagushyira mu rugo, ntushobora kumva yivugisha iby’ahazaza ngo abe yakubwira ibyo ateganya mu minsi iri imbere ngo wumve agushyira mu mishinga afite ahubwo akunda kuvuga ko agukunda gusa nta yindi gahunda ifatika wamwumvana.

3.Ntashobora kukubwira ibyo kubana

Umuhungu udafite gahunda murakundana urukundo rugasagamba, imyaka igashira indi igataha ariko ntube wakumva yivugisha n’umunsi wa rimwe, ibyo kubana cyangwa ngo wumve akubwira ko afite amatsiko yo kukubona uri umugore we mu biganiro mugirana byose, ngo nibura ugire icyizere cy’uko anabiteganya kuri wowe cyangwa afite icyo gitekerezo.

4.Ntashaka kubibwira inshuti ze

Iyo umuhungu abona nta gahunda agufiteho ntaba anashaka ko hagira umenya ibyanyu ku buryo usanga n’ishuti ze adashobora kuzihamiriza ko mukundana cyangwa abantu babazi mwembi, ugasanga abihishahisha akenshi mwaba munari kumwe n’abantu benshi ntakwikoze kandi mwaba mutari kumwe n’abantu akakwereka urukundo rukomeye.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461