Depite Ruku Rwabyoma John yavuze ko Umuntu w’imyaka 18 ko atari uruhinja yakwifatira umwanzuro wo gushingiranwa

May 29, 2024 - 16:31
 1
Depite Ruku Rwabyoma John yavuze ko Umuntu w’imyaka 18 ko atari  uruhinja yakwifatira umwanzuro wo gushingiranwa

Depite Ruku Rwabyoma John yavuze ko Umuntu w’imyaka 18 ko atari uruhinja yakwifatira umwanzuro wo gushingiranwa

May 29, 2024 - 16:31

Depite Ruku Rwabyoma John yagaragaje ko abantu bakwiriye kwakira ko umuntu ufite imyaka 18 ari umuntu mukuru ushobora kwifatira icyemezo akaba yanashyingirwa nk’uko ajya no mu nzego za gisirikare akamenera igihugu amaraso.

Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yatangiye imirimo yo gutora itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo ingingo ya 197 iteganya ko umuntu ufite imyaka 18 ariko atarageza kuri 21 ashobora gusaba gushyingirwa mu gihe agaragaje impamvu zikomeye.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagore n’abagabo mu iterambere yasuzumye umushinga w’itegeko, Depite Rubagumya Furaha Emma kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, yagaragaje ko basanze nta kibazo kiri mu kwemerera umuntu ufite imyaka 18 gushyingirwa mu gihe abisabiye uburenganzira umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’akarere akabyemeza.

Depite Mukabunani Christine yahise avuga ko adashyigikiye ko igika kivuga ibyo kwemerera umuntu w’imyaka 18 gusaba gushyingirwa aba akiri umunyeshuri.

Ati “Izo mpamvu zumvikana abantu bafite ingeso mbi zo kwangiza abana bashobora kuzazigenderaho, bakavuga bati izo mpamvu reka nze nyigendereho noneho abana bakiri bato, b’imyaka 18 akenshi baba bakiniga babangize, babicire ubuzima bajya kubagira abagore kandi bakiri batoya.”

Igika cya mbere cy’ingingo ya 197 muri iri tegeko igaragaza ko “imyaka yo gushyingirwa ni 21 nibura.”

Perezida wa Komisiyo Depite Rubagumya ati “Iri ni ryo hame, ni ukuvuga ngo imyaka yo gushyingirwa ntabwo yahindutse. Iriya 18 ni irengayobora rivuga ngo haramutse hagize umuntu wagize impamvu yaba yumvikana icyo gihe yabisaba.”

Depite Mukabunani yagaragaje ko impamvu zumvikana zikwiye gusobanurwa kuko hari umuntu ushobora kutazemera kubera ko adashyigikiye iki gitekerezo mu gihe undi yazemera kubera ko abishyigikiye.

Gusa kuri Depite Ruku Rwabyoma we yagaragaje ko abagize umuryango Nyarwanda bakwiriye kumva ko umuntu ufite imyaka 18 ari umuntu mukuru ushobora kwifatira icyemezo ku buryo no gushyingirwa mu gihe abishatse yabikora.

Yagize ati “Ahandi ugira 16 ugakora ibirori uti nakuze. Twebwe umwana w’imyaka 18 turacyamufata nk’uruhinja. Umwana w’imyaka 18 yatanga ubuzima bwe mu ngabo akarwanira iki gihugu, ari cyo gitambo gikomeye cyane cyo kwitangira igihugu.”

“Tujye muri iyo nzira yo kuvuga ngo umuntu ufite imyaka 18 yatekereza neza, yafata umwanzuro ukomeye ubwe tutamuhaye ibigombero ibi n’ibi. Iyi ngingo rwose ntacyo ibaye, ahubwo twitegure mu myaka iza kuza, ko na ziriya mpamvu tuzikuraho. Hirya no hino imyaka 16 uramubwira uti ‘mvira mu nzu warakuze’. Aha turacyamutwara nk’agahinja, ntabwo ari agahinja. Imyaka 16 ugomba kuba witekerereza, 18 ugomba kuba wamenye ubuzima.”

Perezida wa Komisiyo Depite Rubagumya Furaha Emma yagaragaje ko iyi ngingo yo gushyingira abantu bafite imyaka 18 kuzamura ariko babanje kubisaba byahozeho ariko byasabaga kwandikira Minisiteri y’Ubutabera, mu gihe muri iri tegeko ari ukwegereza iyi serivisi abaturage kuko bose batabasha kugera kuri minisiteri.

Yagaragaje ko hari amasezerano mpuzamahanga ateganya ko umuntu ashyingirwa afite imyaka 18, ariko “twebwe nk’igihugu twahisemo ko iba 21 iri rikaba irengayobora, kubera ko hari n’ibindi bisobanuro abantu twagiye tuganiraho mu bihe bitandukanye ni yo mpamvu twe tukigarukira aho.”

Abahanga mu by’ubuvuzi bemeza ko amagufwa y’umuntu utaruzuza imyaka 20 aba agikura ku buryo baba babona atashobora inshingano z’umuryango.

Ubwo umushinga w’itegeko wasuzumwaga muri komisiyo tariki 4 Mata 2024, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine yagaragaje mu bashobora guhabwa uburenganzira bwo gushyingirwa harimo n’ababa mu rugo bonyine usanga bakeneye umuntu wo gukomezanya ubuzima.

Yagize ati “Hariho abana uba usanga asigaye wenyine mu muryango akaba akeneye kugira uwo babana kugira ngo bafatanye ubuzima ku buryo n’uwakamufashije kwiga, n’uwakamugiriye inama ntawe uhari akaba yasaba kubera iki kibazo yahuye na cyo bigasuzumwa bikarebwa akaba yakwemererwa.”

Indi mpamvu igaragazwa ni ukuba umuntu yaba agiye gushaka ku mpamvu z’akazi ariko yabanje kwerekana ko uwo muryango wakungukira muri iryo shyingirwa.

Ati “Cyangwa wawundi ugiye gushaka wenda ku mpamvu z’akazi. Uwo bakundana cyangwa bemeranyije kuzabana igihe kigeze bikaba ngombwa ko yimurirwa ahandi kubera impamvu z’akazi akaba yashaka ko bajyana bamaze gushyingirwa kubera inyungu bifite ku muryango mushya uteganya kubana.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare yagaragaje ko abangavu batewe inda mu 2023 barenga ibihumbi 19.

Migeprof iherutse gutangaza ko mbere y’uko uyu iri tegeko ritekerezwa hari abatagejeje ku myaka 21 bari bamaze iminsi bandika basaba gushyingirwa ariko ntibemererwe kuko bitari bigiteganywa mu mategeko.

Depite Ruku Rwabyoma John yagaragaje ko abantu bagomba kumva ko umuntu w'imyaka 18 aba yarakuze
Abadepite bemeje ko guha uburenganzira abafite imyaka 18 bagasaba gushyingirwa ntacyo bitwaye
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461