CONGO: M23 yatangiye kwihimura kuri FARDC n'abasirikare b'Abarundi

Jan 29, 2024 - 08:14
 0
CONGO: M23 yatangiye kwihimura kuri FARDC n'abasirikare b'Abarundi

CONGO: M23 yatangiye kwihimura kuri FARDC n'abasirikare b'Abarundi

Jan 29, 2024 - 08:14

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa DR-Congo, aremeza ko mu mirwano ishyamiranyije ingabo za FARDC n'abo bafatanya kurwanya M23, kuri ubu uyu mutwe wateze igico abasirikare b'Abarundi ndetse n'umugi wa Goma ufungirwa amayira.

Nyuma y'iminsi itari mike ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ndetse n'abo bafatanya kurwanya M23 barimo FDLR, Wazalendo, ingabo z'u Burundi, ingabo za SADC n'abandi, bakubitira aharebera inzega M23, biremezwa ko uyu mutwe watangiye kubagarukana.

Magingo aya biri biravugwa ko ku munsi wo ku wa Gatanu uyu mutwe wateze igico ingabo z'u Burundi mu gace ka Minova werekeza i Sake bikarangira abasirikare babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bahasize ubuzima.

Biremezwa ko yasize M23 ifunze umuhanda munini wahuzaga umugi wa Goma n'intara ya Kivu y'Amajyepfo. Ibi bivuze ko kwinjira muri uyu mugi bidashoboka, kereka ukoresheje indege cyangwa ubwoto.

M23 ikaba yafungiye uyu muhanda ahitwa Shasha ku musozi wa Nyamuremure muri Teritwari ya Masisi. Andi amakuru aremeza ko kandi, M23 yanafashe byuzuye agace ka Mweso kari kamaze iminsi ari isibaniro bahirukana ingabo za DR-Congo.

M. Elia I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250781087999