Clapton Kibonge yatangiye gusohora filime yanditse ubwo yari hagati y'urupfu n'umupfumu

May 15, 2024 - 13:25
 0
Clapton Kibonge yatangiye gusohora filime yanditse ubwo yari hagati y'urupfu n'umupfumu

Clapton Kibonge yatangiye gusohora filime yanditse ubwo yari hagati y'urupfu n'umupfumu

May 15, 2024 - 13:25

Clapton Kibonge yatangiye gushyira hanze filime nshya yise ‘Icyaremwe gishya’, yagize igitekerezo cyayo mu minsi ishize ubwo yari ari mu bitaro arembye nyuma yo kubagwa igihaha.

Uyu mugabo usanzwe azwi muri filime nka ‘Mugisha na Rusine’ ndetse n’iyitwa ‘Umuturanyi’ yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari mu bitaro bamaze kumubaga igihaha aribwo yagize igitekerezo cy’iyi filime ye nshya yise ‘Icyaremwe gishya’.

Ati “Mu gihe nari mu bitaro nibwo nicaye ndareba nsanga ibintu duhirimbanira nta mumaro, amafaranga nta mumaro wayo, ubwamamare nta mumaro wabwo, ikintu kugeza uyu munsi wavuga ko gifite umumaro ni ukuba uriho. Aho niho hakomotse igitekerezo cya filime yanjye nshya.”

Clapton Kibonge yavuze ko iyi filime izibanda ku buzima busanzwe, ubutumwa burimo bukaba kwigisha abantu ko iby’Isi ari ubusa icy’ingenzi ari uko umuntu aba ari muzima.

Uretse Clapton Kibonge ugaragara muri iyi filime, irimo abandi bakinnyi bamaze kubaka amazina nk’umunyarwenya Mavide, Musebeyi wamenyekanye muri filime Umuturanyi, Madedeli wamenyekanye muri Papa Sava n’abandi.

Iyi filime imaze gusohokaho uduce tubiri, Clapton Kibonge yavuze ko izajya isohoka kabiri mu cyumweru, mu gihe ahamya ko ntacyo izabangamiraho imishinga isanzwe.

Ku rundi ruhande Clapton kibonge yahumurije abakunzi ba Mugisha na Rusine bamaze igihe batabona ibice bishya, ahamya ko mu minsi iri imbere iri bwongere gusohoka.

Uretse izi filime, Clapton Kibonge yavuze ko ari gutegura n’indi nshya yatangiye gukoraho izatangira kujya hanze mu minsi ya vuba.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501