Byinshi wamenya ku mukobwa wa Perezida Museveni wagizwe Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda

Apr 5, 2024 - 07:57
 0
Byinshi wamenya ku mukobwa wa Perezida Museveni wagizwe Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda

Byinshi wamenya ku mukobwa wa Perezida Museveni wagizwe Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda

Apr 5, 2024 - 07:57

Inkuru ikomeje gucicikana ni iyo kwimikwa kwa Natasha mu mwanya ukomeye wa Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda nyuma y'uko musaza we Gen Muhoozi Kainerugaba yaherukaga kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Imyanya ikomeye ikomeje guhabwa abantu bafite amaraso mashya ndetse kugeza ubu bamwe mu barebera hafi bakaba bavuga ko ari uburyo bwiza bwo gutegurira amayira Gen Muhoozi byitezwe ko isaha ku isaha yaba Perezida wa Uganda asimbuye Se 

Natasha Museveni Karugire [Kukukuru] afatwa nk'amaso ya Se umubyara, akaba ari we mukobwa mukuru n’umwana wa Kabiri Perezida Yoweri Museveni na Janet Museveni.

Hirya yo kuba ari umwana w’Umukuru w’Igihugu, azwiho kuba ari umwanditsi, umunyamideli, inararibonye mu bukungu n’umuhanga mu gutunganya filime kenshi akunze kugaragara yambaye ingofero.

Natasha akaba yaravutse mu 1976, avukira muri Tanzania aho ababyeyi be bari barahungiye.

Avukana na Muhoozi Kainerugaba uherutse kugirwa Umugaba w’Ingabo za Uganda, akagira barumuna be barimo Pasiteri Patience na Diana imboni y’ubushabitsi bw’uyu murango.

Natasha akaba yarashakanye na Edwin Karugire, Umunyamategeko akanaba n’Umushoramari ukomeye bashyingiranwe muri 2000 mu bukwe bwitashywe na Ayesha Gaddafi.

Mu mwaka wa 2001, bakaba aribwo aba bombi babyaranye umwana wabo wa mbere.

Natasha yize muri Kenya, akomereza muri Kaminuza ya London mu Bwongereza aho yize ibijyanye n’Imideli. 

Mu 2018 ni bwo yashyize hanze filime ya mbere yise ’27 Guns’ akomeza kugenda akora n’izindi zitandukanye.

Yakoze inshingano zitandukanye zirimo n'izo mu biro by’Umukuru w’Igihugu. Mu bihe bitandukanye yagiye agira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Se umubyara cyane mu 2006 na 2021.

Natasha Museveni nyuma y'igihe akorana na Se mu biro bye, yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda.

Benshi bafata Natasha Museveni w'imyaka 48 nk'amaso ya Perezida Museveni

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062