Byahinduye isura, gukandagiza ikirenge ku butaka Wazalendo iriho wishyura amadorari atari munsi y’atatu

Apr 23, 2024 - 13:35
 0
Byahinduye isura, gukandagiza ikirenge ku butaka Wazalendo iriho wishyura amadorari atari munsi y’atatu

Byahinduye isura, gukandagiza ikirenge ku butaka Wazalendo iriho wishyura amadorari atari munsi y’atatu

Apr 23, 2024 - 13:35

Hashize iminsi itari mike, abagenzi n’abacuruzi binubira ko bishyuzwa na Wazalendo amafaranga adafitiwe ubusobanuro, aho kugeza ubu uciye wese ku butaka uyu mutwe uriho yishyura amadorali y’Amerika arenga atatu

Abaturage bamwe bo muri ibi bice bya Kivu ya Ruguru bibarizwamo Wazalendo,bavuga ko itagituma bagoheka kuko uciyeho wese agomba kugira ikiguzi atanga kikitirirwa umusoro.

Nk’uko amakuru atangazwa na Radio Okapi abivuga, ngo nta mumotari ugipfa gutwara umugenzi kuko asanga hari amabariyeri akomeye babategererejeho bakabambura babyita kubasoresha.

Muri izo nzira, abamotari n’abagenzi babo bagomba kwishyura nibura 10000 by’afaranga yo muri Congo (3.7 USD), kandi nabwo bigaterwa n’ibyo batwaye.

Uretse na Wazalendo, byagiye bivugwa kenshi ko n’igisirikare cya Leta ’FARDC’ zifatanyije n’indi mitwe irimo na FDLR bajya bigaba mu baturage bakabambura. Kuri FDLR yo yagiye ishyirwa mu majwi ku kunyaga inka n’andi matungo bakagurisha inyama zayo.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501