Bwa mbere Aba-Houthi bagabye ibitero bifashishije ’drone’ igendera munsi y’amazi

Feb 19, 2024 - 13:40
 0
Bwa mbere Aba-Houthi bagabye ibitero bifashishije ’drone’ igendera munsi y’amazi

Bwa mbere Aba-Houthi bagabye ibitero bifashishije ’drone’ igendera munsi y’amazi

Feb 19, 2024 - 13:40

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko bwa mbere inyeshyamba z’aba-Houthi zo muri Yemen zagerageje gukoresha drone inyura munsi y’amazi mu kugaba ibitero, ariko Amerika ibitahura kare, iyisenya rugikubita.

Aba-Houthi ni umuryango w’abanyepolitiki b’aba-Shia ufite igisirikare gikorera muri Yemen. Umaze igihe mu ntambara ya gisivile muri icyo gihugu urwana n’ihuriro ry’imitwe ishyigikiwe na Arabia Saoudite.

Ntiwahwemye kugaragaza ko ushyigikiye Abanye-Palestine ndetse inshuro nyinshi wateguye imyigaragambyo muri Yemen yo kwamagana ibitero Israel igaba muri Gaza.

Izi nyeshyamba bivugwa ko ziterwa inkunga na Leta ya Iran zatangaje ko zitazahwema gushimuta ubwato bwose zizabona bufitanye isano na Israel kugeza igihe icyo gihugu kizahagarikira intambara cyagabye ku mutwe wa Hamas muri Gaza.

Kuri iyi nshuro igisirikare cya Amerika cyatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru dusoje cyagabye ibitero bitanu mu buryo bwo guhangana n’ibyo Aba-Houthi bari bagabye.

Ibyo bitero bya Amerika byasenye ibisasu bya missile bitatu by’izo nyeshyamba, ubwato bugendera hejuru y’amazi ariko bugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse na drone inyura munsi y’amazi.

Kibinyujije kuri X, iki gisirikare cya Amerika cyanditse ko ari bwo bwa mbere “Aba-Houthi bakohereza bene iyo drone inyura munsi y’amazi kuva mu Ukwakira umwaka ushize.”

Cyagaragaje ko ibyo bikorwa biteje impungenge haba ku mato yacyo ari kugenzura umutekano mu Nyanja Itukura ndetse n’andi agemura ibijuruzwa anyuze muri izi nzira.

Kuva ingabo za Israel zatangiza ibitero muri Gaza, Aba-Houthi bamaze kugaba ibitero ku mato menshi anyura mu Nyanja Itukura, aho bavuga ko afitanye isano na Israel.

Nyuma y’uko izo nyeshyamba zihize umuhigo wo kubangamira Israel, Amerika ifatanyije n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byiyemeje gushyiraho itsinda rihuriweho ry’abasirikare barwanira mu mazi, kugira ngo bagenzure ibibera mu Nyanja Itukura byose.

Ibi bihugu bigaragaza ko igikorwa batangije kigamije kugarurira umutekano amato anyura muri iyi nyanja ku mpamvu z’ubucuruzi n’ayabo bwite ari mu bikorwa by’umutekano.

Kuva muri Mutarama 2024 Amerika n’u Bwongereza byagabye ibitero bitandukanye ku birindiro by’izi nyeshyamba, hasenywa ibikoresho byinshi zifashisha mu kugaba ibitero kuri ayo mato.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268