Burundi: Abapolisi batunguwe no gusanga uwo bahigaga ari mugenzi wabo wari utwaye magendu, byasaga nka Film

Mar 13, 2024 - 19:27
 0
Burundi: Abapolisi batunguwe no gusanga uwo bahigaga ari mugenzi wabo wari utwaye magendu, byasaga nka Film

Burundi: Abapolisi batunguwe no gusanga uwo bahigaga ari mugenzi wabo wari utwaye magendu, byasaga nka Film

Mar 13, 2024 - 19:27

Adjudant Alexis Vyamungu wo mu Gipolisi cy’u Burundi (PNB) ukorera ku bugenzuzi bukuru bw’igipolisi yafatanwe n’abandi bantu babiri atwaye magendu y’ibicuruzwa bitandukanye kuri bariyeri ya Nyamitanga mu Ntara ya Cibitoke, nyuma yo kugerageza gucika abapolisi bamuhagarikaga ntibimuhire.

Ibi bintu byabaye ku Cyumweru, itariki 10 Werurwe, ubwo abo bantu bari mu modoka ya KIA bangaga guhagarara inshuro ebyiri kuri bariyeri za polisi ngo basakwe. Byabaye ngombwa ko polisi irasa kugirango ibahagarike.

Ngo byari bimeze nka filimi

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Ikiriho, avuga ko abapolisi bo kuri station ya komini ya Gihanga bashinzwe gusaka imodoka kuri bariyeri ya Kagwema, bakiriye ubutumwa bwa bagenzi babo bari Nyamitanga. Bati « Allo ! jeep ya KIA E 1832A. Yanze kumva itegeko !

Kuri bariyeri ya Kagwema, abari bakurikiwe nabwo banze guhagarara. Uwari utwaye imodoka ahubwo yashatse gusubira inyuma. Umupolisi wari hafi yaritaje agiye kugongwa, mugenzi we arasa amasasu yerekeza ku modoka.

Imodoka yarakomeje igera kuri ya bariyeri ya Nyamitanga basanga abapolisi babiteguye biyemeje kubahagarika.

Batunguwe no kubona mugenzi wabo ari we wari utwaye imodoka witwa Alexis Vyamungu, ukorera ku cyicaro gikuru cya polisi. Mu modoka hari harimo abandi bantu babiri ; Ildephonse Nibitanga na Landry Irakoze.

Mu gusaka imodoka, basanzemo ibitenge 6, fromage 5, mudasobwa imwe yo mu bwoko bwa Dell n’amacupa ya likeri, arimo amacupa 12 ya Fiole Réserve 2020, amacupa 24 ya champagne Veuve Clicquot, amacupa 6 ya Glenmorangie, amacupa 24 ya Champagne Moët et Chandon Impérial, n’amacupa 24 ya Glenfiddich.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501