BK Arena: Perezida Kagame yitabiriye umukino wa BAL ari mu modoka idasanzwe [IHERE IJISHO NAWE AMAFOTO]

May 27, 2024 - 06:02
 0
BK Arena: Perezida Kagame yitabiriye umukino wa BAL ari mu modoka idasanzwe [IHERE IJISHO NAWE AMAFOTO]

BK Arena: Perezida Kagame yitabiriye umukino wa BAL ari mu modoka idasanzwe [IHERE IJISHO NAWE AMAFOTO]

May 27, 2024 - 06:02

Ubwo aheruka kwitabira umukino wa BAL,Perezida Kagame yageze kuri BK Arena mu modoka yitwa Land Rover Defender 130 Outbound iri mu zigezweho muri uyu mwaka wa 2024.

Perezida Paul Kagame yagaragaye ari muri iyi modoka ubwo yari yitabiriye imikino ibanziriza iya nyuma ya BAL 2024 iri gukinirwa muri BK Arena kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024.

Kuri uwomunsi hakinwe imikino ibiri irimo uwa mbere warangiye Al Ahly LY yo muri Libya itsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 87-76.

Iyi modoka ya Perezida Kagame yakozwe muri uyu mwaka wa 2024 ndetse ifite umwihariko ukomeye.Iyi modoka ye iri mu bwoko bw’ama SUV kandi n’iz’abanyacyubahiro.

Iyi modoka ntitoborwa n’amasasu,ntiyangiza ikirere ndetse ijyanye n’imiterere y’u Rwanda.

Iyi modoka ifite igisenge kidasanzwe kirinda byose bibi birimo izuba n’urusaku rw’imvura ndetse n’ibindi bitandukanye.

Bivugwa ko agaciro kayo ari hagati y’ibihumbi 130-150 by’amadolari y’Amerika angana n’arenga miliyoni 150 FRW.Ku mbuga zimwe, bivugwa ko igiciro cy’ibanze ari amadolari ibihumbi 89-96.000.

Benshi mu babonye iyi modoka bashimye ibara ryayo ry’umukara n’ukuntu ikoze.

Mu minsi ishize,Perezida Kagame aherutse gusubiza abamunenze ko yagiye kureba umukino wa Arsenal ko akazi akora agahemberwa bityo amafaranga akuyemo agomba kuyakoresha uko ashaka.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461