Bimwe mu byaha Kiyovu Sports irega uwahoze ari umuyobozi wayo Mvukiyehe Juvenal muri RIB

Dec 7, 2023 - 16:14
 0
Bimwe mu byaha Kiyovu Sports irega uwahoze ari umuyobozi wayo Mvukiyehe Juvenal muri RIB

Bimwe mu byaha Kiyovu Sports irega uwahoze ari umuyobozi wayo Mvukiyehe Juvenal muri RIB

Dec 7, 2023 - 16:14

Kiyovu Sports yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) irega Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd Ubujura, Ubuhemu ndetse no Kwihesha Ikintu cy’Undi.

Ni ikirego Kiyovu Sports yatanze yifashishije umunyamategeko Me Mugabe Fidele, bavuga ko Mvukiyehe Juvenal wari ugiye kumara hafi imyaka 3 ari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, uko iminsi yicumaga ariko byagendaga bigarara ko atacyubahiriza amasezerano yagiranye n’Umuryango wa Kiyovu Sports yo gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, tariki ya 26 Nzeri 2026 bahisemo gufata icyemezo cyo kuba bayigaruye gucungirwa muri mu Muryango wa Kiyovu Sports by’agateganyo, Inteko Rusange ya Kiyovu Sports ikaba yaraje kwemeza ko ikipe igumya gucungirwa mu muryango.

Uyu munyamategeko akomeza ikirego cye avuga ko tarki ya 26 Nzeri 2023 Mvukiyehe Juvenal yandikiwe kugira ngo akore ihererekanya bubasha maze ubuzima bw’ikipe bukomeze ariko akaba adashaka kubikora ku bushake, ibi bikaba birimo bishyira ikipe mu gihombo kuko yafatiriye amasezerano yose y’abakinnyi, amasezerano yagiye agirana n’amahoteli yacumbikiraga abakinnyi, amasezerano y’abandi bakozi, ibikoresho by’ikipe, imodoka yatwaraga abakinnyi, impapuro zigaragaza uko amafaranga yakoreshwaga mu buzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Bakomeje bavuga ko akiri gukoresha ibirango by’ikipe mu nyungu ze bwite kandi yarahagaritswe. Ibi byose batanze ingero nk’umwenda w’abakinnyi bo muri Sudani ikipe yategetse Kiyovu Sports kwishyura ungana na miliyoni 89 frw.

Ibaruwa ya FIFA yo ku wa 3 Kanama 2023 yandikiwe Kiyovu Sports iyimenyesha ko itemerewe kugira umukinnyi mushya yandikisha itarishyura. Ibaruwa ya IGITEGO Hotels yo ku wa 24 Nzeri 2023 yishyuza Kiyovu Sports 153,694,006 Frw. Ibaruwa y’umunyamategeko w’umukinnyi Cogiffa.

Hari ibaruwa kandi yo ku wa 16 Kanama 2023 yanditswe na Infinity Hotel imenyesha Kiyovu Sports ko isheshe amasezerano na n’ubu batarabona. Hari Ibaruwa yo ku wa 16 Ukwakira 2023 ya Uwintwali Claude yanditse agaragaza na we amasezerano yagiranye na Mvukiyehe Juvenal yamuhaye akazi. Ibaruwa ya FIFA yo ku wa 25 Kanama 2023 yasabaga Kiyovu Sports kwishyura miliyoni 10 Frw Muzamiru Mutyaba kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Bavuga ko bafite impungege ko mu gihe cyose atatanga izo mpapuro ikipe izahora yakira ibirego nk’ibi akaba ari yo mpamvu bamureze kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze kuko byamaze kugira ingaruka kuri Kiyovu Sports.

Hamaze iminsi bivugwa ko Kiyovu Sports yamaze kurega Mvukiyehe Juvenal, mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2023 yumvikanye avuga ko hari byinshi yarega Kiyovu Sports ariko atayijyana mu nkiko, gusa ngo agize amahirwe ni uko we yamurega kuko hari byinshi byazamenyekana bitari bizwi.

Mvukiyehe Juvenal yarezwe muri RIB

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268