Bikomeje kugorana: Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yateye umugongo icyemezo cya Papa Francis uhamagarira Abapadiri guha umugisha Abatinganyi

Dec 22, 2023 - 16:58
 0
Bikomeje kugorana: Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yateye umugongo icyemezo cya Papa Francis uhamagarira Abapadiri guha umugisha Abatinganyi

Bikomeje kugorana: Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yateye umugongo icyemezo cya Papa Francis uhamagarira Abapadiri guha umugisha Abatinganyi

Dec 22, 2023 - 16:58

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’Umuco Nyarwanda.

Yabinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Ukuboza mu buryo busa n’ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rwatangajwe n’Ibiro bya Papa Francis tariki 18 Ukuboza 2023.

Muri iyi nyandiko harimo ko mu gihe umupadiri agiye gutanga umugisha, aba adakwiye gukora ubusesenguzi ku mubano ushingiye ku bitsina kuko abantu “bose baba bashaka urukundo n’impuhwe z’Imana”, bityo baba badakwiye guhezwa.

Papa Francis yahamije ko abantu bahuriye mu miryango idasanzwe nk’iy’abaryamana bahuje ibitsina baba bari mu byaha ariko ko badakwiye gukumirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana.

Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko rwakuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.

Muri iri tangazo bagaragaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco.

Rigira riti “Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko urwo rwandiko rukuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.”

Inama y’Abepiskopi Gatolika yasobanuye ko urwo rwandiko rutaje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakaramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu kuko ugenewe umugabo n’umugore bahujwe n’urukundo ruzira gutana kandi rugamije kubyara.

Itangazo rikomeza rigira riti “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”

Rivuga kandi ko kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakaramentu ry’ugushyingirwa.

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yamenyesheje abasaseridoti, abiyeguriye Imana, abakirisitu bose n’abantu b’umutima wubaha Imana, ko inyigisho za Kiliziya ku gushyingirwa gikirisitu zitahindutse.

Yabasabye kuba hafi no guherekeza urubyiruko n’ingo z’abashakanye bakomeza guha agaciro isakaramentu ry’ugushyingirwa n’ubudahangarwa bwaryo butagatifu.

Kiliziya muri Afurika ntivuga rumwe n’ibyatangarijwe i Vatican
Inyandiko ya Kiliziya, Fiducia supplicans ikimara gusohoka, yakiriwe mu buryo butandukanye hirya no hino ku Isi.

Impamvu ni uko ubusanzwe iri dini rifatwa nk’irikuze ku Isi, rizwiho ku mu mahame yaryo ritemera na mba iby’umubano w’abahuje ibitsina.

Inama z’abepiskopi mu bihugu bitandukanye bya Afurika nka Nigeria, Zambia, Côte d’Ivoire, Kenya n’ahandi zahise zisohora amatangazo zigaragaza ko abakristu n’abihayimana bazo, badashobora kubahiriza iby’uwo mugisha ushobora guhabwa ababana bahuje ibitsina kuko bitari mu muco wabyo.

Inama y’abepiskopi Gatolika muri Afurika yandikiye abanyamuryango bayo bose gutanga ibitekerezo by’uko bumva inyandiko Vatican iherutse gusohora, ibyo bitekerezo bikaba bigomba gutangwa bitarenze icyumweru cya kabiri cya Mutarama.

Umwe mu Bihayimana uba mu Burayi waganiriye na IGIHE, yavuze ko umwanzuro wo guha umugisha ababana bahuje ibitsina wateje kutumvikana no mu bihayimana ubwabo kuko batumva uburyo uwo mugisha uzajya utangwa.

Icyakora, mu Burayi ho basa n’ababyumva cyane kuko no muri sosiyete zaho, ababana bahuje ibitsina bafatwa mu buryo busanzwe ku buryo n’ushatse kugaragaza ko atabumva, ashobora kwisanga mu byago yaba uwihayimana cyangwa undi usanzwe.

Ubusanzwe umugisha utari uwo muri misa cyangwa mu zindi gahunda zemewe za Kiliziya, watangwaga akenshi n’ubundi uwihayimana atabanje kumenya irangamimerere, ubwoko cyangwa se ikindi cyose kiranga uhawe umugisha.

Nko mu Rwanda, uzasanga hari nk’igihe umuntu niba ashaka ko inzu ye igira amahoro n’uburumbuke, mbere yo kuyijyamo ahamagara uwihayimana akayiha umugisha. Ni nako bijya bigenda ku bahinzi bafite imbuto bashaka guhesha umugisha, umwana ufite ikizamini cya Leta ushaka kugitsina akaba yazana amakayi n’amakaramu azagikoresha uwihayimana akayarambikaho ibiganza n’ibindi.

Umugisha nk’uwo ntabwo utangwa bibaye ngombwa ko uwihayimana amenya uruhande uwuhabwa aherereyemo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ari nacyo cyateye urujijo kuko byanashobokaga ko mu bari basanzwe bawuhabwa, n’ubundi ababana bahuje ibitsina baba barimo kuko nta we Padiri abanza kubibaza.

Iyi nyandiko Fiducia supplicans ishobora kurushaho kuzana ibice muri Kiliziya Gatolika yafatwaga nk’idini rigendera ku mahame ya kera, bikaba byagenda nkuko biherutse kugendera Itorero Angilikani aho iryo muri Afurika n’iryo muri Amerika y’Amajyepfo byiyomoye kuyo mu Bwongereza, bapfa ingingo y’abaryamana bahuje ibitsina.

Icyakora si ubwa mbere Kiliziya Gatolika ifashe imyanzuro ikomeye mu mateka yayo ntivugweho rumwe kuko nko mu myaka ya 1960 ubwo hafatwaga umwanzuro w’uko Misa itangira gusoma mu ndimi zitari Ikilatini ndetse Padiri akemererwa kuyisoma areba abakristu aho kubatera umugongo, nabyo byateje umwuka mubi ndetse icyo gihe abapadiri basaga ibihumbi 100 ku Isi bavuye muri Kiliziya.

Kutumvikana kandi kwabaye ubwo abagore bahawe uburenganzi bwo guhaza no gusoma Ijambo ry’Imana mu Kiliziya, igihe hatangazwaga ubutarasamywe icyaha bwa Bikira Mariya n’ibindi.

Kugeza ubu Kiliziya Gatolika ku Isi ifite abayoboke basaga miliyari 1.3 ari nayo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abayoboke benshi. Ni abayoboke biyongereye bavuye kuri miliyoni 267 yari ifite mu 1900. Icyakora mu bihugu nka Amerika n’u Burayi umubare w’abayoboke ugenda ugabanyuka cyane, kugeza aho zimwe mu nsengero zitangiye gufunga imiryango cyangwa zigahindurwa amahoteli n’utubari kubera kubura abantu.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461