Bidasubirwaho ikipe ya APR FC ifite umutoza mushya wigihangange watoje amakipe y’ibigwi akomeye cyane

Jun 21, 2024 - 17:07
 0
Bidasubirwaho ikipe ya APR FC ifite umutoza mushya wigihangange watoje amakipe y’ibigwi akomeye cyane

Bidasubirwaho ikipe ya APR FC ifite umutoza mushya wigihangange watoje amakipe y’ibigwi akomeye cyane

Jun 21, 2024 - 17:07

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yemeje umutoza mushya wayo, w’Umunya-Serbia watoje amakipe y’ibigwi arimo US Monastir yo muri Tunisia ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.

Amakuru yageze kuri RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko Darko Nović yageze mu Rwanda mu rukerera rwa none, aho yari aje gusinyira iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa APR FC, na bwo bwemeje ko uyu mutoza yamaze kuba uwayo, mu butumwa bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, bumuha ikaze, ndetse bunagaragaza ko yamaze gushyira umukono ku masezerano nk’uko bigaragazwa n’amafoto yashyizwe hanze.

Darko Nović uje gusimbura Umufaransa Thierry Froger wahesheje APR FC igikombe cya Shampiyona ya 2023-2024, yasinye amasezerano y’imyaka itatu, azageza muri 2027.

Uyu Mutoza w’Umunya-Serbia, yanyuze mu makipe akomeye, ndetse yanatoje ikipe y’Igihugu ya Libya ndetse na US Monastir yo muri Tunisia ari na yo aheruka gutoza, akaba ari na we watozaga iyi kipe ubwo yasezereraga APR muri CAF Confederation Cup y’umwaka ushize wa 2022-2023

Ni mu gihe kandi iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, izongera no guhagararira Igihugu mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, ikomeje gukora impinduka mu bakinnyi, aho nyuma yo gusezerera abarimo Omborenga Fitina wari uyimazemo igihe, yanatangaje abandi bakinnyi bashya bayinjiyemo.

Yashyize umukono ku masezerano
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268