Benjamin Netanyahu uyobora igihugu cya Israel yasheshe Guverinoma yari ishinzwe intambara

Jun 17, 2024 - 16:11
 0
Benjamin Netanyahu uyobora igihugu cya Israel yasheshe Guverinoma yari ishinzwe intambara

Benjamin Netanyahu uyobora igihugu cya Israel yasheshe Guverinoma yari ishinzwe intambara

Jun 17, 2024 - 16:11

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasheshe Guverinoma yari yarashyizweho umwaka ushize igamije gufasha igihugu mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa Hamas.

Iyi Guverinoma yiswe iy’Intambara, isheshwe nyuma y’iminsi mike umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bayirimo, Benny Gantz, ayivuyemo kubera kutishimira imyitwarire ya Netanyahu mu ntambara.

Gantz amaze kuva muri Guverinoma y’Intambara ari na we utavuga rumwe na Netanyahu wari uyisigayemo, byahise bigaragara ko ishobora guseswa dore ko abari bakomeye bayigize bari bayivuyemo.

The Guardian yatangaje ko ubu ibibazo bijyanye n’intambara muri Gaza, Netanyahu azajya abiganiraho na Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant na Ron Dermer ushinzwe ibibazo bidasanzwe.

Iyi Guverinoma ya Netanyahu yari itsinda ryihariye ry’abanyapolitiki batandukanye, bagombaga kujya bafatira hamwe imyanzuro ijyanye n’intambara Israel irimo muri Gaza.

Ntabwo ari Guverinoma isanzwe, ahubwo n’itsinda ryihariye ry’abanyapolitiki bagenaga igikwiriye gukorwa mu ntambara n’ikidakwiriye, Igisirikare kikabyubahiriza.

Gantz ubwo yeguraga yavuze ko nta myanzuro bari bagifata, ko ibitekerezo bye bitahabwaga agaciro.

Bivuze ko imyanzuro y’ibikorwa mu ntambara igiye kujya ifatirwa mu nama idasanzwe y’umutekano, ibintu bishobora kutagira icyo bihindura ku byemezo bimaze igihe bifatwa.

Netanyahu yasheshe Guverinoma yari ishinzwe Intambara
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268