Barafinda Fred yongeye gutanga kandidatire ye

May 29, 2024 - 12:04
 0
Barafinda Fred yongeye gutanga kandidatire ye

Barafinda Fred yongeye gutanga kandidatire ye

May 29, 2024 - 12:04

Sekikubo Fred Barafinda wigeze gushaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri 2017 yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ashaka kuba umukandida kuri uwo mwanya mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ubwo yari asoje gutanga kandidatire ye, Barafinda yagaragarije itangazamakuru ko yishimiye kubona ateye iyo ntambwe ndetse ibyangombwa bye bikaba byakiriwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Yagize ati “Kuba ntanze kandidatire yanjye ikaba yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntabwo bintunguye.”

Fred Barafinda wagaragaje ko yiteguye gusangiza abanyarwanda Politiki ifite icyangwe, yamenyekanye ubwo yatangiraga kugana Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) muri 2017 ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, kandidatire ye ikaza gusubizwa inyuma bitewe no kutuzuza ibyangombwa byasabwaga.

Yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga amagambo yahererekanywaga n’abantu kuva ku bakiri bato kugeza ku bari mu zabukuru.

Barafinda yavuze ko urugendo rw’uyu mwaka rwo gushaka ibyemezo bye rutandukanye n’urwo muri 2017 kuko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa Politiki bitandukanye na mbere.

Yongeye kugaragaza ko hari impamvu ibihumbi bibiri afite ku bijyanye no guteza imbere Afurika mu gihe yaba atowe ndetse n’impamvu ibihumbi 20 ku rwego rw’Isi yose.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472