Avugwa hanze mu myidagaduro: Omondi yibasiye Perezida Ruto, Davido agiye kurongora.

Jun 14, 2024 - 09:24
 0
Avugwa hanze mu myidagaduro: Omondi yibasiye Perezida Ruto, Davido agiye kurongora.

Avugwa hanze mu myidagaduro: Omondi yibasiye Perezida Ruto, Davido agiye kurongora.

Jun 14, 2024 - 09:24

Buri munsi IGIHE yiyemeje kujya ibagezaho amakuru acaracara mu myidagaduro ku Isi yose, akomatanyirije mu nkuru imwe. Ni muri gahunda yo gutembereza abantu mu Isi y’imyidagaduro.

Muri Afurika…

Rurageretse hagati y’umunyarwenya Eric Omondi na Perezida wa Kenya William Ruto

Umunyarwenya w’Umunya-Kenya, Eric Omondi uzwiho kutaripfana rurageretse hagati ye na Perezida w’iki gihugu William Ruto, aho avuga ko akwiriye kugabanya ingendo zijya hanze y’iki gihugu kubera ko ari ugusesagura umutungo w’igihugu.

Uyu munyarwenya yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Citizen TV. Uyu musore yavuze ko Ruto mu myaka ibiri, yasuye ibihugu 68 mu gihe mugenzi we Samia Suluhu wa Tanzania we yasuye bitandatu kandi ntibigire icyo bihungabanya ku gihugu.

Omondi avuga ko afite umunyamategeko uri gukurikirana Itegeko Nshinga rya Kenya ngo arebe niba yatangiza ubukangurambaga bwo kwamagana ingendo za Perezida wa Kenya.

Kataleya & Kandle bahinduye izina

Nyuma y’amezi atandatu barafashe akaruhuko, Kataleya (Hadijah Namakula) na Kandle (Rebecca Nabatuusa) bagarutse bahinduye amazina bakoreshaga mu muziki.

Aba bakobwa bakunzwe iwabo muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba biyise ‘K and K Music’.

Aba bakobwa bahinduye izina nyuma yo kuva muri Theron Music management yabafashaga mu muziki wabo kuva mu 2018.

Shatta Wale yahaye inkwenene Sarkodie wigereranyije na Davido, Wizkid na Burna Boy

Rurageretse hagati y’abahanzi b’Abanya-Ghana; Shatta Wale na mugenzi we Sarkodie nyuma y’aho Sarkodie yigereranyije n’abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Davido, Wizkid, Burna Boy na Asake.

Ibi Sarkodie yabigarutseho mu ndirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Brag’.

Shatta Wale yahisemo kumusubiza amubwira ko n’ubwo yigamba gutyo muri iki gihe yashyirwa mu gatebo k’abahanzi bazimye.

Ruger yatangaje ko yoroherwa no kujya mu rukundo

Umunya-Nigeria, Michael Adebayo Olayinka wamamaye nka Ruger , yatangaje ko yoroherwa no gukundana n’abakobwa.

Yabigarutsemo kiganiro yatanze muri The Morning Rush kuri The Beat 99.9FM.

Ati “Nshobora kujya mu rukundo n’abakobwa nka batanu. Urukundo kuri njye ni ikintu nzi. Kuri njye, ndoroshye kujya muri rukundo ndetse biroroshye cyane.”

Yabajijwe niba byakunda ko umusore akunda abakobwa batanu bose undi icyarimwe, avuga ko ari urucabana.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268