APR BBC itegerejwe i Kigali yijeje kwitwara neza muri BAL 2024

Feb 29, 2024 - 12:10
 0
APR BBC itegerejwe i Kigali yijeje kwitwara neza muri BAL 2024

APR BBC itegerejwe i Kigali yijeje kwitwara neza muri BAL 2024

Feb 29, 2024 - 12:10

Icyizere ni cyose ku bakinnyi ba APR BBC, nyuma yo gutsinda imikino itanu yose bakinnye ubwo bari mu mwiherero wo kwitegura BAL 2024 wabereye muri Qatar.

Iyi kipe y’Ingabo imaze iminsi 10 i Doha, aho yari yagiye mu mwiherero wo kwitegura BAL 2024 izitabira ku nshuro ya mbere.

Yakinnye n’amakipe abiri yo muri icyo gihugu, aho buri imwe bakinnye imikino ibiri. Muri ibiri yakinnye na Al Wakram Club umwe yawutsinze ku manota 108-80, undi iwutsinda ku manota 110-77.

Hari kandi imikino yakinnye na Al Rayyan Club, aho uwa mbere yawutsinze amanota 84-77, undi uba ku manota 99-79.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yavuze ko kwitwara neza bagatsinda imikino yose bitanga icyizere ko no muri BAL bizagenda neza.

Ati “Uyu mwiherero wadufashije kwitegura neza. Icyizere ni cyinshi kuko gutsinda imikino itanu imbere y’amakipe afite abakinnyi bakomeye ni ibintu byiza. Abafana bacu turabaha icyizere cyane kuko n’ubu ni ubutumwa bw’uko twe twiteguye.”

Adonis Filer uherutse kwerekeza muri iyi kipe, nyuma y’imyaka ibiri akina iri rushanwa ari kumwe na REG BBC, yavuze ko uyu mwiherero uzabafasha guhangana n’amakipe akomeye.

Ati “Turi guhatana kugira ngo dutegure imitwe yacu kuzahangana n’amakipe akomeye kandi tukitwara neza imbere yayo.”

Biteganyijwe ko iyi kipe iragaruka mu Rwanda, ku gicamunsi cyo ku wa Kane, aho igomba kuzakomeza shampiyona yagiye imaze gukina imikino ibiri gusa.

Ni ku nshuro ya mbere APR BBC igiye kwitabira iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.

Ikipe y’Ingabo iri mu gace ka Sahara Conference kazakinira muri Sénégal kuva tariki ya 4 kugeza 12 Gicurasi 2024, aho kugira ngo ibone itike y’imikino ya ¼ izabera mu Rwanda muri BK Arena, bizasaba ko iba mu makipe abiri ya mbere mu itsinda irimo hamwe na AS Douanes yo muri Sénégal, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

APR BBC yatsinze imikino yose yakinnye n'amakipe yo muri Qatar, aho yari iri mu mwiherero
Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh afite akazi gakomeye ko kuzafasha iyi kipe kwitwara neza mu mikino ya BAL yitabiriye ku nshuro ya mbere
Nshobozwabyosenumukiza yahaye icyizere abafana ba APR BBC
Zion Styles ni umwe mu bakinnyi ba APR BBC bagiye muri Qatar
Adonis Filer yavuze ko biteguye kuzitwara neza imbere y'amakipe akomeye
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268