Amerika yasabye u Rwanda ’kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC

Feb 5, 2024 - 16:14
 1
Amerika yasabye u Rwanda ’kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC
Amerika yasabye u Rwanda ’kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC

Amerika yasabye u Rwanda ’kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC

Feb 5, 2024 - 16:14

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba u Rwanda guhagarika ubufasha zivuga ko ruha umutwe wa M23, no kuvana bwangu muri RDC ingabo zivuga ko ruhafite.

Ni ubusabe Amerika yatanze biciye muri Ambasade yayo i Kinshasa.

Iyo Ambasade mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigishyize imbere gahunda yo gukorana n’abafatanyabikorwa bazo bo mu karere, kugira ngo urugomo rukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa RDC ruhagarare.

Yavuze ko isaba imitwe yitwaje intwaro yose "guhagarika imirwano no kurambika hasi intwaro, by’umwihariko M23 yafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika".

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe kirekire ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha uyu mutwe, burimo n’ubwa gisirikare.

Ni ibirego cyakora rwo rwakunze guhakana, ahubwo rugashinja Leta ya Congo gukorana n’umutwe wa FDLR umaze igihe ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano ndetse no gukuraho ubutegetsi buriho.

Raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri RDC zimaze igihe zisohora cyakora zishimangira ibirego buri gihugu gishinja ikindi.

Ambasade ya Amerika mu itangazo ryayo kandi "yongeye gusaba u Rwanda guhagarika guha ubufasha M23 no kuvana bwangu ku butaka bwa RDC ingabo zarwo".

Amerika ivuga ko ubufasha u Rwanda ruha M23 nta kindi bumara kitari "gukomeza guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC".

Iki gihugu cyokeje u Rwanda igitutu mu gihe na cyo gikomeje kucyotswa n’abanye-Congo bagishinja kuba ari cyo cyihishe inyuma y’umutekano muke ndetse n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu gihugu cyabo.

Washington ishinjwa kuba ari yo yaba ituma u Rwanda gufasha M23 kubera inyungu ikura muri RDC.

Igitutu cyongeye kuzamuka nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko imihanda ihuza umujyi wa Goma n’ibindi bice byo mu burasirazuba bwa RDC.

Kuri ubu hari impungenge z’uko kwigarurira iyo mihanda bishobora gutuma uyu mutwe uniga burundu Goma, hanyuma ukaba wakwigarurira uyu mujyi utuwe n’ababarirwa muri miliyoni ebyiri nta mirwano ibayeho hagati yawo n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC bahanganye mu ntambara.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501