Amerika yasabye u Rwanda ikintu gikomeye cyane, kuvana misile zo guhanura indege rushinjwa kohereza muri RDC

Feb 18, 2024 - 17:19
 0
Amerika yasabye u Rwanda ikintu gikomeye cyane, kuvana misile zo guhanura indege rushinjwa kohereza muri RDC

Amerika yasabye u Rwanda ikintu gikomeye cyane, kuvana misile zo guhanura indege rushinjwa kohereza muri RDC

Feb 18, 2024 - 17:19

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko zidashyikiye ubufasha u Rwanda rushinjwa guha umutwe wa M23 ndetse zisaba ko ruvana muri Congo abasirikare barwo bose na za misile zo guhanura indege "aka kanya" mu gihe u Rwanda rwakomeje guhakana gufasha M23.

Mu itangazo ryo kuwa Gatandatu, Amerika ivuga ko yamaganye bikomeye kuba umutekano mucye urimo kurushaho kuzamba mu burasirazuba bwa DR Congo, bitewe na M23 ifashwa n’u Rwanda, yanafatiwe ibihano n’Amerika n’Umuryango w’Abibumbye.

Amerika ivuga ko inamaganye ibitero biheruka bya M23 ku mujyi wa Sake, uri mu ntera ya kilometero 25 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.

Amerika ivuga ko izo misile zirasirwa ku butaka, zishyira mu byago ubuzima bw’abasivile n’abasirikare bo kubungabunga amahoro b’Umuryango w’Abibumbye n’abo mu karere, abakora ubutabazi n’indege zitwara abagenzi mu burasirazuba bwa Congo.

Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, yagize ati: "Dusabye M23 guhagarika imirwano aka kanya no kuva mu birindiro byayo by’ubu mu nkengero za Sake na Goma kandi nkuko bijyanye na gahunda za Luanda na Nairobi.

Ariko mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis-Abeba muri Ethiopia, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko rutazigera na rimwe ruzuyaza cyangwa ngo rusabe imbabazi ku bwo kurinda umutekano w’abaturage barwo, cyangwa ngo rubisabire uruhushya.

Yongeyeho ko u Rwanda rugishishikajwe n’amahoro, binyuze muri gahunda zashyizweho mu karere, nkuko byatangajwe ku rubuga X na Stephanie Nyombayire ushinzwe itangazamakuru mu biro bya perezida.

Hagati aho, Afurika y’Epfo yatangaje amazina y’abasirikare bayo babiri, bo mu butumwa bw’ingabo z’akarere za SADC, bishwe n’igisasu muri Congo muri iki cyumweru.

Yavuze ko abo ari Capt. Simon Mkhulu Bobe na Lance Corporal Irven Thabang Semono, babaga muri batayo y’abasirikare barwanira ku butaka.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501