America yatanze itegeko kuyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

Mar 9, 2024 - 07:46
 0
America yatanze itegeko kuyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

America yatanze itegeko kuyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

Mar 9, 2024 - 07:46

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yasabye Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, kwihutisha umugambi wo gusoza manda y’inzibacyuho, hagategurwa amatora mu rwego rwo gushyiraho ubuyobozi bushya, no guhagarika ibibazo by’umutekano mucye uri muri iki Gihugu.

Kugeza ubu iki gihugu kiri mu bihe bibi by’imvururu, bbiterwa n’imitwe yitwaje intwaro ivuga ko ishaka ko Ariel Henry ava ku butegetsi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za America, Matthew Miller; yavuze ko kuba Amerika yasabye Ariel kwihutisha gahunda y’amatora, bitavuze ko bamusabye kwegura ku butegetsi cyangwa kuburekura.

Miller avuga ko icyo Amerika yifuza, ari uko haboneka inzego zifasha Haiti kwitegura kwakira ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, zigomba kujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki Gihugu, kandi zigatanga ubufasha mu migendekere y’amatora yizewe na bose.

Igikorwa cyo kohereza ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti guhangana n’imitwe Leta ya Haiti yita iy’Amabandi, cyatinze gushyirwa mu bikorwa, dore ko cyemejwe umwaka ushize, nyuma y’ubusabe bwa Minisitiri w’Intebe Ariel Henry.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268