Ambasade ya Amerika muri Tanzania yahagaritse ibikorwa kubera ikibazo gikomeye

May 14, 2024 - 08:21
 0
Ambasade ya Amerika muri Tanzania yahagaritse ibikorwa kubera ikibazo gikomeye

Ambasade ya Amerika muri Tanzania yahagaritse ibikorwa kubera ikibazo gikomeye

May 14, 2024 - 08:21

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania yatangaje ko kuva tariki 14-15 Gicurasi mu 2024, izaba yahagaritse ibikorwa byayo kubera ikibazo cya internet kimaze iminsi cyibasiye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ingabo za Afurika y’Epfo zagiye mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) muri Cabo Delgado muri Kanama 2021, gusa muri Mata 204 ubwo bwarangiraga imburagihe, inyinshi zaratashye.

Ikinyamakuru Club of Mozambique cyatangaje ko muri Cabo Delgado hasigaye abasirikare amagana ba Afurika y’Epfo, bahawe inshingano yo gufasha ingabo za Mozambique gukomeza kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Muri iki gitero zagabweho, imodoka zazo zangijwe n’inyeshyamba ni ebyiri muri eshanu ni z’imitamenwa yo mu bwoko bwa Casspir izwi mu mpine nka APCs, zari zishoreranye.

Byemezwa ko aba basirikare batabawe na bagenzi babo bo mu mutwe udasanzwe bazanywe na kajugujugu ya Oryx, bahangana n’izi nyeshyamba kugeza bazisubije inyuma.

Uretse izi modoka zangiritse, iki kinyamakuru cyemeza ko nta musirikare wa Afurika y’Epfo wiciwe mu mirwano yamaze iminota igera kuri 45 cyangwa ngo akomereke.

Ibiro by’ingabo za Mozambique (FADM) byatangaje ko nyuma y’aho inyeshyamba zitsinzwe, zahungiye mu gace kitwa Mucojo kandi ko umwe mu bayobozi bazo witwa Issa yishwe n’ibikomere nyuma yo gufatwa mpiri.

Ingabo za Afurika y’Epfo n’iza Tanzania ni zo za SADC ziyemeje kuguma muri Cabo Delgado kugira ngo zifashe iza Mozambique gukomeza kurwanya iterabwoba, hashingiwe ku bufatanye bw’ibihugu.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501