Amatora:Abaturage bo mu karere ka Musanze umuseke watambitse bamwe berecyeza aho bakirira Umukandida wa RPF-Inkotanyi hatangizwa Kwiyamamaza

Jun 22, 2024 - 07:53
 0
Amatora:Abaturage bo mu karere ka Musanze umuseke watambitse bamwe berecyeza aho bakirira Umukandida wa RPF-Inkotanyi hatangizwa Kwiyamamaza

Amatora:Abaturage bo mu karere ka Musanze umuseke watambitse bamwe berecyeza aho bakirira Umukandida wa RPF-Inkotanyi hatangizwa Kwiyamamaza

Jun 22, 2024 - 07:53

Itariki yo gutangiriraho ibikorwa byo kwiyamamaza, yabatindiye kugera, babigaragariza mu kuba bamwe mu Banyamusanze batigeze bakangwa n’imbeho, aho mu rukerera inkoko ya mbere ikibika, bafashe urugendo bakerecyeza i Busogo aho bakirira Paul Kagame, Umukandida wa RPF-Inkotanyi.

Mu myambaro y’amabara y’Umuryango RPF-Inkotanyi, ndetse n’ibyapa bihamagarira Abanyarwanda bose kuzahundagazaho amajwi Umukandida Paul Kagame, ni ko aba baturage bagaragaye mu mihanda inyuranye mu Karere ka Musanze.

Nubwo muri uru rukerera imbeho yari yose mu Karere ka Musanze, gakikijwe n’Ibirunga, kakaba kazwiho gukonja cyane, ariko nta muturage wayumvaga kubera morali yari yose, dore ko bari batangiye no gucuranga umuziki wamamaza umukandida wabo.

Bavuga ko bari bategerezanyije amatsiko atagira ingano, iyi tariki yo kugaragariza Perezida Paul Kagame ko itariki y’amatora itinze kugera ubundi bakamwereka ko bazirikana ibyo yabagejejeho muri iyi manda y’imyaka irindwi, ndetse n’izabanje.

Uretse kuba bari batindiwe n’iyi tariki itangirizwaho ibikorwa byo kwiyamamaza, aba baturage bavuga ko bananyotewe no kumva impanuro za Perezida Paul Kagame ndetse bakanamufasha kwiyamamaza, kuko ibigwi bye na bo babizi.

Ngo n’uku kuzinduka iya rubika bajya mu muhanda, ni kimwe mu bimenyetso by’ibikorwa bye, kuko umutekano usendereye ku buryo Umuturarwanda agenda igihe cyose ntacyo yikanga.

Umwe yagize ati “Umunezero turimo ubu, umutekano n’iterambere ni we tubikesha. Rero twiteze ko hari n’ibindi byinshi aduteganyiriza, Imana idufashe gusa azatorwe kandi natwe tumuri inyuma.”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa Mbere w’iki cyumwe, na we yavuze ko Umuryango wa RPF-Inkotanyi ufite impamba ihagije uzajyana mu bikorwa byo kwiyamamaza, kuko hari byinshi wagaragaje ko ushoboye kurusha abandi bazahatana.

Agaruka kuri bimwe mu byivugira byagezweho, Umukandida wa RPF, yatanze urugero rw’umuturage wavuze ko “aho kwirahira umuntu ugusezeranya Inka, wakwirahira uwayikugabiye.”

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ubwo ni ukuvuga ngo n’uwamusezeranyije cyangwa umusezeranyije ko azayimuha, na we aragira neza ubwo, nibigera kuba azayimuha, ubwo azamwirahira, ariko ntiyibagirwa uwayimuhaye. Ni aho turi, n’uwayiguhaye azakongera indi, cyangwa aguhe n’ibindi birenze ibyo.”

Kuri uyu wa Gatanu, Umuryango RPF-Inkotanyi wasobanuye imigendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, aho kuri iyi nshuro bitazagera mu Turere twose tw’Igihugu nk’uko byagendaga mu bihe byatambutse.

Ibi byatewe ahanini n’igihe kitari kinini cyo kuziyamamaza, ariko no gutuma abaturage bakomeza ibikorwa byabo bibateza imbere bikanateza imbere Igihugu cyabo, kandi n’Umukandida Paul Kagame akabasha no gukomeza inshingano zo kuyobora Igihugu.

Ngo itariki y’amatora na yo irabatindiye
Mu muhanda bari bafite morale yo hejuru

Musanze yarimbishijwe mu mabara ya RPF-Inkotanyi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268