Amatora yasize Perezida Cyril Ramaphosa atorewe kongera kuyobora Afurika y’Epfo
![Amatora yasize Perezida Cyril Ramaphosa atorewe kongera kuyobora Afurika y’Epfo](https://www.bigezwehotv.com/uploads/images/202406/image_870x_666d6625c981e.jpg)
Amatora yasize Perezida Cyril Ramaphosa atorewe kongera kuyobora Afurika y’Epfo
Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo kuri uyu wa 14 Kamena 2024 baraye batoreye Cyril Matamela Ramaphosa kongera kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka itanu.
Ibiro by’Inteko ya Afurika y’Epfo byasobanuye ko Ramaphosa wari uhagarariye ishyaka ANC yagize amajwi 283, mu gihe Julius Malema wa EEF we yagize amajwi 44.
Uyu munyapolitiki wari umaze imyaka itanu ayobora Afurika y’Epfo atowe nyuma y’amasaha make ANC (African National Congress) yihuje na DA (Democratic Alliance) kugira ngo ashyireho guverinoma y’ubumwe bw’igihugu.
Ubwumvikane bwa ANC na DA bwari busobanuye ko aya mashyaka agomba gushyigikira umukandida umwe mu itora ry’Umukuru w’Igihugu rikorwa n’abagize Inteko, ndetse akanasaranganya imyanya y’abagize guverinoma.
Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo riteganya ko iyo umuntu atorewe kuyobora iki gihugu, arahira nyuma y’iminsi itanu.
![](https://igihe.com/local/cache-vignettes/L1000xH712/ramap-2-89ccc.jpg?1718440236)