AMATORA: Polisi yongeye kwibutsa abaturage kurangwa n’umutuzo ndetse no kubahana mu gihe cyo kwiyamamaza

Jun 22, 2024 - 13:43
 0
AMATORA: Polisi yongeye kwibutsa abaturage kurangwa n’umutuzo ndetse no kubahana mu gihe cyo kwiyamamaza

AMATORA: Polisi yongeye kwibutsa abaturage kurangwa n’umutuzo ndetse no kubahana mu gihe cyo kwiyamamaza

Jun 22, 2024 - 13:43

Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida babyemerewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kurangwa n’umutuzo ndetse no kubahana.

Ni ibikorwa bizakorerwa mu bice bitandukanye by’Igihugu aho abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’amashyaka hamwe n’abakandida bigenga barimo guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku mwanya w’Abadepite, batangira gusanga abaturage babagezaho imigabo n’imigambi yabo mu myaka itanu iri imbere, banaboneraho kubasaba kuzabatora.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko nubwo amatora yo mu Rwanda nta bibazo akunze guteza kubera ko ibikorwa byose bikorwa mu mutuzo ariko kandi ngo ni ngombwa ko Abanyarwanda bibutswa ko umutuzo ari ingenzi nkuko umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga abisobanura.

Ati “Birumvikana ko harimo abakandida barenze umwe bafite ababashigikiye mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza, ni byiza ko gutandukana kw’ibitekerezo kutatuma abantu bashyamirana, ni byiza ko habamo kubahana, bakubaha ibitekerezo bya bagenzi babo, ndetse bakubaha n’ibirango by’abo biyamamaza mu gihe cyo kwiyamamaza. Ni byiza ko n’aho duhurira yaba aho dutuye, dukorera, habaho kubahana, ntidushyamirane kubera gutandukana kw’ibitekerezo.”

Abanyarwanda kandi baributswa ko aho bazahurira hose mu bikorwa byo kwiyamamaza, bagomba gukurikiza amabwiriza nkuko azaba yateguwe n’abateguye gahunda zo kwiyamamaza ndetse n’inzego z’umutekano zizaba zihari.

Amategeko y’umuhanda ngo ni kimwe mu bidakwiye kwirengagizwa muri ibi bihe, abantu bakirinda gutwara bakarenza umuvuduko, gutwara banyoye ibisindisha, ndetse no kuzuza abantu birengeje urugero.

Polisi kandi yanasabye abakandida kuzubahiriza amabwiriza nkuko bayagejejweho na NEC ishingiye ku itegeko ngenga rigena amatora.

Bimwe mu byo NEC ivuga ko umukandida agomba kwirinda ni ukumenya aho agiye kumanika ibimwamamaza aho agomba gusobanukirwa n’amabwiriza yatanzwe kuko bibujijwe kumanika wamamaza ahantu harimo ku mashuri, amavuriro, ahubwo akabikorera aho yeretswe n’ubuyobozi.

Ibi kandi bijyanye n’igihe umukandida yiyamamaza kubera ko atemerewe guhagarara aho abonye akahiyamamariza, kuko ahagomba kwiyamamarizwa ari ahantu uwiyamamaza yakiye uburenganzira akanabuhabwa.

Birabujijwe kwiyamamariza mu masoko, ku mavuriro cyangwa ahandi hantu hose hateraniye abantu benshi bari mu bikorwa byabo bishobora kubangamirwa no kwiyamamaza.

Abiyamamaza kandi bagomba kubikora birinda gusebanya, ahubwo bakabikora bavuga ibigwi n’imigambi yabo bumva bazageza ku Banyarwanda, bitarimo gusebya uwo bahatanira umwanya, cyangwa se ngo yangize ibyamamaza mugenzi we n’ibindi byose bishobora kubangamira umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda no kubiba amacakubiri.

Ntibyemewe kwiyamamaza ku munsi ubanziriza uw’amatora ndetse no ku munsi w’amatora ny’izina, ahubwo uwiyamamaza asabwa guhagarika ibikorwa byose byo kwiyamamaza, harimo no kumanura hose ibyo yamanitse bimwamamaza.

Biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba hanze y’Igihugu ndetse na tariki 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Gutangira kwiyamamaza bitangira saa moya za mugitondo bikarangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062