Amatora: Abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe basabye kutarenzwa ingohe mu bihe by’amatora

Feb 25, 2024 - 11:13
 0
Amatora: Abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe basabye kutarenzwa ingohe mu bihe by’amatora

Amatora: Abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe basabye kutarenzwa ingohe mu bihe by’amatora

Feb 25, 2024 - 11:13

Mu gihe habura amezi make ngo mu Rwanda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, abantu bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe basabye kutazarenzwa ingohe mu kuyagiramo uruhare.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe (NOUSPR UBUMUNTU), Umutesi Rose, yagaragaje ko iki cyiciro kiri mu bihura n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku myumvire kuko benshi mu muryango nyarwanda batabafata nk’abandi.

Yagaragaje ko bakwiye gufashwa mu kuzagira uruhare mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, kugira ngo bazagire uruhare muri ayo matora.

Ati “Niba twemera ko Umunyarwanda wese angana nk’undi imbere y’amategeko, tukavuga ko buri wese akwiye kugira uruhare mu ngamba zose z’Igihugu, twemera ko n’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ubumuga bwo mu mutwe akwiye kugira uruhare mu bikorwa mu gihugu cye.”

Yakomeje agira ati “Hari hariho itegeko rivuga ko umuntu ufite, ugaragaraho uburwayi bwo mu mutwe, cyangwa n’ibimenyetso byabwo atemerewe gutorwa cyangwa kujya kuri Lisite y’abatora kandi mpamya ko ari akato. Twemera ko umuntu urwaye mu mutwe adahora arembye, mu gihe ari gufata imiti neza yakabaye yemererwa gutorwa cyangwa gutora nk’abandi banyarwanda.”

Komiseri muri Komosiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ushinzwe iyubahirizwa ry’ubw’abantu bafite ubumuga, Gahongayire Aurélie, yagaragaje ko nubwo hari ibimaze gukorwa ariko hakenewe imbaraga kugira ngo n’ibindi bishyirwe ku murongo.

Ati “Uburenganzira bwa muntu ni ubwa buri wese, ubwo kugira uruhare mu matora y’ubuyobozi bw’igihugu cyangwa gutorwa ntawe buheza. Umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe na we afite ubwo burenganzira kimwe n’abandi, byaba kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo cyangwa gutorwa.”

Yagaragaje ko abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa abafite ubumuga butandukanye, babuzwa uburenganzira runaka bakwiye kubigiramo uruhare binyuze mu kumenyekanisha ibibakorerwa aho kuryumaho.

Perezida w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Dr Mukarwego Beth Nasiforo, yashimye uko abafite ubumuga bwo kutabona bafashijwe kujya babona inyandiko ziborohereza mu matora yemeza ko n’abandi bakwiye gufashwa kugira ngo uburenganzira bwabo busigasirwe.

Abayobozi batandukanye mu nzego z'abafite ubumuga bagaragaje ko bakwiye gutekerezwaho mu gihe cy'amatora bakayagiramo uruhare
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268