Amasiganwa: Imodoka 17 na moto 11 zitezwe muri ‘Huye Rally 2024’

Jun 12, 2024 - 17:23
 0
Amasiganwa: Imodoka 17 na moto 11 zitezwe muri ‘Huye Rally 2024’

Amasiganwa: Imodoka 17 na moto 11 zitezwe muri ‘Huye Rally 2024’

Jun 12, 2024 - 17:23

Imodoka 17 na moto 11 zitezwe mu isiganwa rya Huye Rally rizabera i Huye na Gisagara mu mpera z’icyumweru, hagati ya tariki ya 14 n’iya 16 Kamena 2024.

Iri siganwa rizaba ari irya kabiri ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu modoka, nyuma ya Sprint Rally yabereye i Rwamagana muri Werurwe.

Huye Rally igamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.

Imodoka 17 zirimo icyenda z’Abanyarwanda n’umunani z’Abanya-Uganda ni zo zizakina iri rushanwa. Hazarushanwa kandi na moto 11 zizaturuka muri Uganda.

Umunya-Uganda Mwami Muzamiru wegukanye Huye Rally ya 2023, azitabira iy’uyu mwaka aho azaba akinana na Kevin Lubambula muri Subaru Impreza N8.

Giancarlo Davite uyoboye Shampiyona y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa mu modoka nyuma yo kwegukana Sprint Rally muri Werurwe, ni umwe mu Banyarwanda bitezwe uyu mwaka.

Huye Rally y’uyu mwaka izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 14 Nyakanga hakinwa agace ko kureba uko abasiganwa bahagaze, kazabera mu Mujyi wa Huye hagati ya saa Mbiri na saa Yine z’ijoro.

Bukeye bwaho, ku wa Gatanu, abasiganwa bazakora isiganwa nyaryo aho bazakina uduce umunani mu mihanda ya Gisagara (1&2) kuva saa Sita, Rango (3&4), Enduro Cross kuri Stade Huye (moto) saa Kumi n’Imwe, n’uduce tubiri tw’ijoro i Kibiriza n’utundi tubiri i Rango kuva saa Moya.

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena, hazakinwa agace ka cyenda n’aka 10 i Save guhera saa Tatu, nyuma hakinwe Enduro Cross (moto) kuri Stade Huye saa Yine mu gihe agace ka 11 n’aka 12 tuzakinirwa i Shyanda guhera saa Tanu, gusoza no gutanga ibihembo bitangire saa Munani z’amanywa.

Urutonde rw’imodoka 17 zizitabira Huye Rally 2024

  1. Yoto Fabrice na Fernand Rutabingwa (Rwanda) muri Subaru Impreza N12
  2. Nasser Mutebi na Steven Bunya (Uganda) muri Mitsubishi Evo 9
  3. Dr. Mukasa Moustapha na Mwambazi Lawrence (Uganda) muri Mitsubishi Evo 9
  4. Bwete Mohammed na Babu Yusuf (Uganda) muri Mitsubishi Evo 9
  5. Davite Giancarlo na Sandrine Isheja (Rwanda) muri Mitsubishi Lancer evoX
  6. Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude (Rwanda) muri Subaru Impreza
  7. Queen Kalimpinya na Olivier Ngabo Mungarurire (Rwanda) muri Subaru Impreza
  8. Fred Kitaka Busulwa na Joseph Bongole (Uganda) muri Subaru Impreza N10
  9. Mike Rutuku na Alain Gasarabwe (Rwanda) muri Subaru Impreza
  10. Kanangire Christian na Mujiji Kevin (Rwanda) Subaru Impreza N12
  11. Furaha Sekamana na Bosco Muhire (Rwanda) muri Subaru Impreza Gc8
  12. Julius Semambo na Diana Nagawa (Uganda) muri Toyota sprinter
  13. Awandin Imitiaz na Rukundo Alain (Uganda) muri Subaru Impreza N16
  14. Din Imitiaz na Mwanantebe Yasser (Uganda) muri Subaru Impreza Gc8
  15. Semana Genese na Jacques Hakizimana (Rwanda) muri Peugoet 205 GTi
  16. Mwami Muzamiru na Kevin Lubambula (Uganda) muri Subaru Impreza N8
  17. Nshimiyimana Adolf na Anitha Pendo (Rwanda) muri Subaru Impreza

Moto zizitabira Huye Rally 2024

  1. Yasin Semakula
  2. JB
  3. Jerome Mubiru
  4. Jonathan Katende
  5. Abdul Malik
  6. Adam Kabuye
  7. Abigail Katende
  8. Joy Norah Akao
  9. Faith Deedan
  10. Haiden Kaliisa
  11. Filbert Muwonge
Imodoka 17 zirimo umunani z'Abanya-Uganda zizitabira Huye Rally mu mpera z'icyumweru
Giancarlo Davite ni umwe mu Banyarwanda bazakina iri rushanwa
Moto 11 zizaturuka muri Uganda na zo zizarushanwa ndetse zisusurutse abazitabira Huye Rally y'uyu mwaka
Abatuye mu Majyepfo bagiye kongerwa kuryoherwa n'umukino wo gusiganwa mu modoka na kuri moto
Mwami Muzamiru yegukanye Huye Rally 2023
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268