Amasezerano y'ubwikorezi bwo mu kirere hagati y'u Rwanda na Népal (AMAFOTO)

Dec 6, 2023 - 20:36
 0
Amasezerano y'ubwikorezi bwo mu kirere hagati y'u Rwanda na Népal (AMAFOTO)

Amasezerano y'ubwikorezi bwo mu kirere hagati y'u Rwanda na Népal (AMAFOTO)

Dec 6, 2023 - 20:36

Leta y’u Rwanda na Népal byasinye amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere yitezweho gufasha abaturage mu ngendo zihuza ibihugu byombi no guteza imbere ubuhahirane.

Ku wa 3-5 Ukuboza 2023 ni bwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Népal ufite icyicaro i New Delhi mu Buhinde, Jacqueline Mukangira, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu.

Intego y’ibanze y’urwo ruzinduko yari iyo gusinya amasezerano arebana n’ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda na Népal no gutaha ku mugaragaro Ibiro by’uruhagarariye (Honorary Consul) i Kathmandu mu Murwa Mukuru wa Népal.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Népal, Jacqueline Mukangira, yahagarariye isinywa ry’amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’u Rwanda na Népal, aho yashimangiye ko ari igihamya ku mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi nubwo biherereye ku migabane ya Aziya na Afurika, kandi bitandukanyijwe n’intera ndende.

Yagize ati “Aya masezerano tumaze gusinya ni umusingi sosiyete z’indege zo mu bihugu byombi zizaheraho mu gukora ingendo zo mu kirere zisanzwe ari nabwo buryo bwihuse bwo gutwara abantu n’ibintu. Bizafasha abaturage bacu mu ngendo z’abantu n’ubwikorezi bw’imizigo mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane.’’

Aya masezerano azateza imbere kurushaho umubano n’ubutwererane hagati ya Népal n’u Rwanda ndetse hari andi ateganyijwe kuzasinywa mu bihe biri imbere, harimo aya rusange y’ubutwererane, ayo gukuraho visa ku bakoresha inzandiko z’inzira z’abadipolomate n’iz’abandi bayobozi muri Leta n’amasezerano y’ubufatanye mu by’igisirikare n’umutekano.

U Rwanda rwatashye ku mugaragaro ibiro by’uruhagarariye muri Népal

Umuhango wo gutaha Ibiro bya Honorary Consul w’u Rwanda i Kathmandu muri Népal byitabiriwe n’abagera ku 150; barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nepal, Narayan Prakash Saud, wari umushyitsi mukuru; Bharat Mani Subedi, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege; abagize Inteko; abahagarariye ibihugu byabo, abarimu n’intiti za kaminuza n’abanyamakuru.

Ambasaderi Mukangira yagaragaje ko hari umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Népal n’imikoranire myiza ibihugu byombi bifitanye ku rwego mpuzamahanga.

Ati “U Rwanda na Népal bisangiye ibitekerezo bigari kuri gahunda yo kurengera abasivili mu ntambara. Ni byiza kwibutsa ko Népal yasinye Amasezerano ya Kigali ku kurengera abasivili mu bihe by’intambara, ikaba yarayashyizeho umukono ku wa 15 Mata 2017.”

“Ibihugu byombi bizakomeza ubufatanye mu rwego rw’imibanire yabyo no mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga. U Rwanda ruha agaciro gakomeye ibikorwa by’ingabo zarwo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi kandi rwo na Nepal bikaba ari ibihugu bibiri biri mu bifite umubare munini w’ingabo ziri muri ubwo butumwa.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Népal, Narayan Prakash Saud, yagaragaje ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ukomeye ndetse gufungura Ibiryo bya Konsili w’u Rwanda i Kathmandu bizatuma “utera imbere kurushaho’’.

Konsili w’u Rwanda i Kathmandu, Prajwal Jung Pandey, yavuze ko atewe ishema no kuba ahagarariye inyungu z’u Rwanda, igihugu gifite iterambere ryihuta.

Mu rugendo rwe muri Népal, Ambasaderi Mukangira yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Nepal; byagarutse ku mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi n’imishinga yarushaho kuwuteza imbere.

Yanaganiriye n’Umuyobozi ushinzwe Aziya yo Hagati, iy’Iburengerazuba n’Umugabane wa Afurika byikije ku butwererane hagati y’impande zombi mu bikorwa by’ingabo z’ibihugu ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no ku ngamba zo kunoza ubutwererane kurushaho.

U Rwanda na Népal byatangiye umubano ushingiye kuri za Ambasade mu 2017 ndetse kuva icyo gihe ugenda waguka.

Amasezerano yashyizweho umukono yitezweho guteza imbere umubano n’ubutwererane hagati ya Nepal n’u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nepal, Jacqueline Mukangira, yavuze ko gufungura Ibiro by'Uruhagarariye muri iki gihugu ari gihamya ko umubano w'impande zombi ugana aheza

Umuhango wo gutaha Ibiro bya Honorary Consul w’u Rwanda i Kathmandu muri Nepal byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268