Amarangamutima ya Wade wa Rayon Sports nyuma yo kumva ko hashakwa undi mutoza

Dec 15, 2023 - 15:15
 0
Amarangamutima ya Wade wa Rayon Sports nyuma yo kumva ko hashakwa undi mutoza

Amarangamutima ya Wade wa Rayon Sports nyuma yo kumva ko hashakwa undi mutoza

Dec 15, 2023 - 15:15

Umutoza wa Rayon Sports by’agateganyo, Mohamed Wade avuga ko we afite amasezerano ibyo kuba iyi kipe ishaka undi mutoza bitamureba.

Muri Kanama 2023 ni bwo Rayon Sports yemeje Umunya-Maurtania, Mohamed Wade nk’umutoza wungirije Yamen Zelfani wari umutoza mukuru.

Mu Kwakira 2023, Rayon Sports yatandukanye na Yamen Zelfani maze Wade asigarana ikipe by’agateganyo, atoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 yari isigaye.

Rayon Sports ikaba irimo ishaka umutoza mushya mukuru ugomba gutangirana n’imikino yo kwishyura.

Wade abajijwe niba yiteguye kongera kuba umutoza wungirije, yavuze ko ibyo bitamureba, we areba ibibera mu kibuga n’amasezerano afite.

Ati "Ibyo mwabibaza ubuyobozi. Njyewe ndeba ibibera mu kibuga, reka mbisubiremo njye mfite amasezerano, uzaza, uwo bashaka njye ntabwo bindeba, njye mfite amasezerano yanjye kandi ndayubaha."

Yatoje Rayon Sports imikino 11 ya shampiyona, atsindamo 6 anganya 3 atsindwa 2. Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 27 mu gihe APR FC ya mbere ifite 33.

Wade ngo we icyo areba ni amasezerano ye

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268