Amakuru mashya kuri Nshuti Dominique Savio yabazwe

Jun 3, 2024 - 17:43
 0
Amakuru mashya kuri Nshuti Dominique Savio yabazwe

Amakuru mashya kuri Nshuti Dominique Savio yabazwe

Jun 3, 2024 - 17:43

Umukinnyi w’umunyarwanda usoje amasezerano muri Police FC, Nshuti Dominique Savio yamaze kubagwa imvune y’urutugu yari amaranye iminsi.

Savio wari kapiteni wa Police FC, nyuma yo gusoza amasezerano akaba we na Police FC barumvikanye ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha ko yajya kwishakira ahandi.

Gusa mu mikino ya nyuma ya shampiyona akaba yaraje kugira ikibazo cy’urutugu rw’ibumoso azi ko ari ibintu byoroshye bizahita birangira.

Nyuma yo kubonana n’abaganga bakaba baramubwiye ko agomba kubagwa kugira ngo iyi mvune ye ikire neza.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 1 Kamena 2024 ari bwo uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yabazwe akaba yarabagiwe Kicukiro mu bitaro bya DMC (Dream Medical Center).

Nyuma yo kubagwa bikaba biteganyijwe ko ashobora kugaruka mu kibuga hagati y’amezi 2 ndetse n’amezi 3.

Akaba agize imvune y’urutugu nyuma y’uko muri 2017 ubwo yari muri AS Kigali yabazwe urutugu rw’iburyo rwari rufite ikibazo cyo gucomoka.

Nshuti Dominique Savio ni umukinnyi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, yavuyemo ajya muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2017 ubwo yajygaga muri AS Kigali atatinzemo kuko yahise ajya muri APR FC batandukana yerekeza muri Police FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Savio yabazwe urutugu
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268