Amakuru mashya kuri Lionel Messi wahishuye ikizatuma areka gukina ruhago

Mar 28, 2024 - 10:20
 0
Amakuru mashya kuri Lionel Messi wahishuye ikizatuma areka gukina ruhago

Amakuru mashya kuri Lionel Messi wahishuye ikizatuma areka gukina ruhago

Mar 28, 2024 - 10:20

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yavuze ko atazafata icyemezo cyo gusezera ku gukina ruhago ashingiye ku myaka ye, yongeraho ko ataramenya neza icyo azakora mu gihe icyo gihe kizaba kigeze.

Messi wakinnye imyaka 17 muri FC Barcelone mbere yo kwerekeza muri PSG mu 2021 na Inter Miami mu mwaka ushize, azuzuza imyaka 37 mu mezi mezi atatu ari imbere, ariko yashimangiye ko imyaka ye atari yo izatuma ahagarika gukina.

Ubwo yari mu kiganiro Big Time, Messi yagize ati "Nzi ko igihe kizagera nkumva ntashobora gukina, igihe ntakiri kumva uburyohe bwo gukina cyangwa gufasha bagenzi banjye, nzasezera."

Yakomeje agira ati "Nanjye ndisuzuma. Menya igihe ndi gukora neza, igihe bitameze gutyo, igihe nakinnye neza n’igihe ntitwaye neza. Ninumva ari cyo gihe cyo gutera iyo ntambwe, nzabikora ntatekereje ku myaka. Nimba niyumva neza, nzagerageza gukomeza guhatana kuko ni byo nkunda kandi ni byo nzi gukora."

Abajijwe niba yaratangiye gutekereza ku cyo azakora nyuma yo gukina umupira w’amaguru, Messi wegukanye Ballon d’Or umunani, ntiyatanze igisubizo gifatika.

Ati "Ntabwo ndabitekerezaho. Kugeza ubu, ngerageza kwishimira buri munsi, buri bihe, ntatekereje ahazaza. Nta kintu gifatika mfite ubu. Nizeye gukomeza gukina igihe kirekire kuko ni byo nishimira. Igihe nikigera, nzagerageza kureba inzira inyuze, ibyo nkunda n’akazi gashya."

Lionel Messi ntiyakinnye imikino ya gicuti Argentine yahuyemo na El Salvador na Costa Rica muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uku kwezi kubera imvune afite mu kibero.

Messi yavuze ko atazasezera kubera imyaka, ahubwo bizaterwa n'umusaruro azaba atanga mu kibuga
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268