Amakuru ku biciro by’imodoka zo kuri site ya Busanza - Polisi

May 4, 2024 - 18:31
 1
Amakuru ku biciro by’imodoka zo kuri site ya Busanza - Polisi

Amakuru ku biciro by’imodoka zo kuri site ya Busanza - Polisi

May 4, 2024 - 18:31

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko ibiciro by’imodoka zikoreshwa mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga bizaba biri munsi y’ibisanzwe ku bazakorera kuri site nshya ya Busanza.

Iyi site izajya ikorerwaho ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga yafunguwe ku mugaragaro na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo Irembo kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024.

Mu rwego rwo korohereza abashaka gukora ibi bizamini hifashishijwe ikoranabuhanga, muri serivisi za Polisi ziba ku rubuga rwa Irembo, hongerewemo iyo gusaba gukorera ikizamini kuri iyi site.

Ibizamini bizajya bikorerwa kuri iyi site biri mu byiciro bitanu by’impushya: A, B, C, D na D1, kandi ukenera iyi serivisi guhera kuri uyu wa 3 Gicurasi azajya yishyurira rimwe ku rubuga Irembo gusa ibiciro birahinduka bitewe n’icyiciro.

ACP Rutikanga yasobanuye ko igiciro cyo kwiyandikisha ku bantu bashaka gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ari ibisanzwe, gusa ibyo kwishyura imodoka yo gukoresha muri iki kizamini bizajya munsi y’ibisanzwe.

Yagize ati “Itegeko rigena ibiciro ntiryahindutse. Ikizahinduka ni igiciro cy’imodoka ukoresha. Uko abantu bazajya buzuza imyirondoro yabo mu Irembo basaba, bazajya babona ibiciro. Gusa icyo navuga aha ngaha ni uko biri munsi y’ibisanzwe.”

Ubusanzwe, abakora ikizamini cyo gutwara imodoka ntoya (icyiciro B) bishyuraga amafaranga ibihumbi 50 Frw by’imodoka bakoresha. Agenda yiyongera ku byiciro biri hejuru y’iki.

Site nshya ya Busanza yamaze gufungurwa
Abifuza uruhushya rwo mu cyiciro A bari mu bemerewe gukorera kuri site ya Busanza
Abakorera i Busanza bazajya bishyura imodoka zo mu cyiciro B amafaranga ari munsi y'asanzwe
Ibiciro by'imodoka bitandukana hashingiwe ku busumbane bw'ibyiciro
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268