Amakuru agezweho mu mikino Michael Dixon yatandukanye na APR BBC

Mar 28, 2024 - 13:10
 0
Amakuru agezweho mu mikino Michael Dixon yatandukanye na APR BBC

Amakuru agezweho mu mikino Michael Dixon yatandukanye na APR BBC

Mar 28, 2024 - 13:10

Umunyamerika Michael Dixon wakiniraga APR BBC yitegura gukina Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2024), yamaze gutandukana na yo nyuma yo kumvikana na Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri.

Mu cyumweru gishize ni bwo Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri yageze mu Rwanda aho yakinnye imikino ibiri ya gicuti na APR BBC iri kwitegura Irushanwa Nyafurika rya Basketball Africa League.

Nubwo iyi kipe itazakina iyo mikino, ntiyagenjwe na kamwe kuko yahise ibenguka Michael Dixon w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ikanamuganiriza mbere y’uko uyu mukinnyi asaba kurekurwa.

Umunyamabanga Mukuru wa APR BBC, Kalisa Eric, yabwiye IGIHE ko bamaze gutandukana n’uyu mukinnyi w’Umunyamerika, ashimangira ko atazagaragara muri BAL 2024.

Ati "Ni byo, Dixon yasabye kugenda turamurekura. Ntabwo azadukinira muri BAL.”

Dixon w’imyaka 33 yageze muri APR BBC mu Ukwakira 2023 nyuma yo gukinira Patriots mu mikino ya Playoffs ya Shampiyona y’u Rwanda muri Basketball.

Uyu ni umwe mu bamaze kumenyera BAL, cyane ko mu 2022 yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa ubwo yakiniraga US Monastir yo muri Tunisia yegukanye icyo gikombe.

Kugenda kwe ni igihombo gikomeye kuri APR BBC iri hafi gukina irushanwa rya Sahara Conference rizabera i Dakar muri Sénégal kuva tariki ya 4 kugeza 12 Gicurasi ndetse rigashakirwamo itike yo gukina iya nyuma ya BAL 2024 izabera i Kigali kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024.

Michael Dixon wakiniraga APR BBC yerekeje muri Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268