Amakuru mashya kuri Lionel Messi ushobora kuba umwe mu banyamigabane ba Inter Miami

Apr 6, 2024 - 15:22
 0
Amakuru mashya kuri Lionel Messi ushobora kuba umwe mu banyamigabane ba Inter Miami

Amakuru mashya kuri Lionel Messi ushobora kuba umwe mu banyamigabane ba Inter Miami

Apr 6, 2024 - 15:22

Rutahizamu wa Inter Miami, Lionel Messi ashobora kuba umwe mu banyamigabane b’iyi kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuyikinira.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Lionel Messi yatangajwe nka rutahizamu mushya w’iyi kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Umunyamigabane w’iyi kipe, David Beckham wanabaye umukinnyi ukomeye ku Isi yahamije ko gusinyisha Messi zari zimwe mu nzozi z’ikipe muri rusange kandi impande zombi zibifitemo inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa Inter Miami, Jorge Mas, ni umwe mu bagize uruhare runini mu kumvisha Lionel Messi ko atagomba kujya muri Arabie Saoudite, ahubwo akerekeza mu ikipe ye.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse, mu byo yaganirije uyu Munya-Argentine harimo ko ashobora no kuba umwe muri ba nyirayo mu gihe yaba ahagaritse ruhago.

Iyi kandi ni imwe mu nzira zakoreshejwe uyu muherwe akura David Beckham muri Real Madrid mu 2007 akamwemerera ko azatanga miliyoni 25$ gusa agahabwa imigabane mu ikipe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Gusa kuri Lionel Messi ntabwo ariko bimeze, ahubwo we agomba kuyihabwa ntacyo atanze nk’uko bikubiye mu masezerano y’impande zombi agahita aba umwe muri ba nyir’ikipe.

Kugeza ubu Lionel Messi ari guhembwa na Inter Miami miliyoni 50$ buri mwaka.

Lionel Messi ashobora kuzaba umugabane wa Inter Miami nk'uko byagenze kuri David Beckham
Rutahizamu Lionel Messi azaba umwe mu banyamigabane ba Inter Miami
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268