Amabanga yakasamutwe "Knowless yavuze kuri Safi Madiba n’ibyo kurwara SIDA"

May 25, 2024 - 15:18
 0
Amabanga yakasamutwe "Knowless yavuze kuri Safi Madiba n’ibyo kurwara SIDA"

Amabanga yakasamutwe "Knowless yavuze kuri Safi Madiba n’ibyo kurwara SIDA"

May 25, 2024 - 15:18

Ntabwo byari bisanzwe ko Butera Knowless avuga ku buzima bwe bwihariye, cyane cyane ku bijyanye n’inkuru zakomeje kumuvugwaho zirimo nko kuba yaravutse afite ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse n’urukundo rwe na Safi Madiba rwavuzwe cyane mu myaka za 2010 na 2011.

Gusa mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, Knowless yabasabye kumubaza ibi bibazo, nabo si ukumubaza bivayo.

Uyu muhanzi yasubije nk’uko yari yabisezeranye, icyakora ibibazo bivuga ku buzima bwe bwite, ntabwo yigeze atomora mu buryo bwimbitse.

Nizeyimana yamubajije ati “Kuki watandukanye na Safi kandi twarakundaga ‘couple’ yanyu? Ese uracyamukunda?”

Mu gusubiza uyu mufana we, Knowless yagize ati “Kuki mbonye warashatse kandi twaragukundaga uri ingaragu?”

Ku rundi ruhande hari umufana wamubajije niba akivugana na Safi Madiba, Butera Knowless agira ati “Oya”.

Uretse abamubajije kuri Safi Madiba, uwitwa Bulldozertz yabajije uyu muhanzikazi ati “Twakuze twumva ko ufite ubwandu, byaba ari byo koko?”

Mu gusubiza uyu mufana, Butera Knowless yagize ati “Aho mumariye gukura muciye akenge se mubibona mute ma?”

Ku rundi ruhande ariko, uwiyise Rwanda Hiphop, yamubajije niba nawe yarajyaga yumva ibihuha by’uko yavukanye ubwandu bwa SIDA, mu kumusubiza Butera Knowless nawe ati “Cyane.”

Ni ikiganiro kirimo ibitekerezo birenga 600 aho abakunzi ba Butera Knowless bisanzuye baganira n’uyu muhanzikazi, bamubaza ibibazo byose bifuza nawe agerageza kubasubiza umwe ku wundi nubwo atabashije kubarangiza.

Butera Knowless yavuze ko nawe yajyaga yumva igihuha cy'uko yavukanye ubwandu bwa SIDA
Knowless yasubije n'abakunzi be bamubajije kuri Safi Madiba
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268